Ikipe ya Arsenal iri mu makipe y’i Burayi afite abakunzi benshi mu Rwanda, yaguze Umunya-Espagne Mikel Merino Zazón, imutanzeho Miliyoni 37,7 z’Ama-Euro (arenga miliyari 55 Frw).
Mikel Merino Zazón w’imyaka 28, asanzwe ari umukinnyi ukina hagati mu kibuga, aho ubu yamaze kuva muri Real Sociedad muri Espagne, yerecyeza mu ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.
Mikel Merino wari umaze imyaka 6 muri Real Sociedad ibarizwa i Donostia-San Sebastian muri Espagne, yabanje gutangwaho miliyoni 32,3 Euros, andi miliyoni 5 Euro yo azagenda yongerwaho nyuma.
Mikel Merino wasinyiye Arsenal amasezerano y’imyaka itanu ishobora no kongerwaho undi mwaka umwe, azajya yambara nimero 23 muri iyi kipe ya Arsenal, ibarizwa mu majyaruguru y’umujyi wa Londres, Umurwa mukuru w’ u Bwongereza.
Mikel Merino si ubwa mbere azaba akinnye mu gihugu cy’u Bwongereza, dore ko yigeze gukinira ikipe ya Newcastle United hagati ya 2017 na 2018, ndetse akaba agiye kongera gukinana na Martin Ødegaard, Captain w’ikipe ya Arsenal, cyane ko muri 2019-2020 bari bari kumwe mu ikipe ya Real Sociedad.
Mikel Merino wifuzwaga n’andi makipe y’iwabo muri Espagne, arimo Atletico Madrid na FC Barcelone, byarangiye ahisemo kujya muri Arsenal, nyuma yo kuganira n’umutoza w’iyi kipe, Umunya-Espagne Mikel Arteta, akamwumvisha ko bagomba gukorana.
Mikel Merino ni umwe mu bakinnyi bari bagize ikipe y’Igihugu ya Espagne yegukanye irushanwa ry’igikombe cy’u Burayi cya 2024, aho yagiye agaragara muri buri mukino wose w’iki gikombe, akaba yibukirwa cyane ku gitego cy’umutwe yatsinze ikipe y’u Budage muri 1/4 cy’irangiza, bigatuma afasha Espagne y’umutoza Luis de la Fuente, gusezerera u Budage.
Mikel Merino, wari umaze gukinira Real Sociedad imikino 242 yatsinzemo ibitego 27, agatanga n’imipira 30 yavuyemo ibindi, yishimiye kugera mu ikipe ya Arsenal.
Mu magambo ye yagize ati “Mwakoze mwese ku bwo kunyakirana yombi, nishimiye cyane kuba ndi kumwe namwe mwese hano. Mfite amatsiko menshi y’uyu mwaka w’imikino, nizera ko twakomeza gukora ibintu bihambaye nk’uko muri kugenda mubikora, ndabashimira cyane.”
RADIOTV10