Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Menya akayabo kaguzwe umukinnyi mushya w’ikipe y’i Burayi iri mu zifite abakunzi benshi mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
28/08/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Menya akayabo kaguzwe umukinnyi mushya w’ikipe y’i Burayi iri mu zifite abakunzi benshi mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Arsenal iri mu makipe y’i Burayi afite abakunzi benshi mu Rwanda, yaguze Umunya-Espagne Mikel Merino Zazón, imutanzeho Miliyoni 37,7 z’Ama-Euro (arenga miliyari 55 Frw).

Mikel Merino Zazón w’imyaka 28, asanzwe ari umukinnyi ukina hagati mu kibuga, aho ubu yamaze kuva muri Real Sociedad muri Espagne, yerecyeza mu ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.

Mikel Merino wari umaze imyaka 6 muri Real Sociedad ibarizwa i Donostia-San Sebastian muri Espagne, yabanje gutangwaho miliyoni 32,3 Euros, andi miliyoni 5 Euro yo azagenda yongerwaho nyuma.

Mikel Merino wasinyiye Arsenal amasezerano y’imyaka itanu ishobora no kongerwaho undi mwaka umwe, azajya yambara nimero 23 muri iyi kipe ya Arsenal, ibarizwa mu majyaruguru y’umujyi wa Londres, Umurwa mukuru w’ u Bwongereza.

Mikel Merino si ubwa mbere azaba akinnye mu gihugu cy’u Bwongereza, dore ko yigeze gukinira ikipe ya Newcastle United hagati ya 2017 na 2018, ndetse akaba agiye kongera gukinana na Martin Ødegaard, Captain w’ikipe ya Arsenal, cyane ko muri 2019-2020 bari bari kumwe mu ikipe ya Real Sociedad.

Mikel Merino wifuzwaga n’andi makipe y’iwabo muri Espagne, arimo Atletico Madrid na FC Barcelone, byarangiye ahisemo kujya muri Arsenal, nyuma yo kuganira n’umutoza w’iyi kipe, Umunya-Espagne Mikel Arteta, akamwumvisha ko bagomba gukorana.

Mikel Merino ni umwe mu bakinnyi bari bagize ikipe y’Igihugu ya Espagne yegukanye irushanwa ry’igikombe cy’u Burayi cya 2024, aho yagiye agaragara muri buri mukino wose w’iki gikombe, akaba yibukirwa cyane ku gitego cy’umutwe yatsinze ikipe y’u Budage muri 1/4 cy’irangiza, bigatuma afasha Espagne y’umutoza Luis de la Fuente, gusezerera u Budage.

Mikel Merino, wari umaze gukinira Real Sociedad imikino 242 yatsinzemo ibitego 27, agatanga n’imipira 30 yavuyemo ibindi, yishimiye kugera mu ikipe ya Arsenal.

Mu magambo ye yagize ati “Mwakoze mwese ku bwo kunyakirana yombi, nishimiye cyane kuba ndi kumwe namwe mwese hano. Mfite amatsiko menshi y’uyu mwaka w’imikino, nizera ko twakomeza gukora ibintu bihambaye nk’uko muri kugenda mubikora, ndabashimira cyane.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × four =

Previous Post

Trump yagize icyo avuga ku birego yongeye kuzamurwaho n’icyo abona bigamije

Next Post

Hatangajwe igihano cyahanishijwe abasirikare ba FARDC bari bakurikiranyweho kwica barashe abamotari babiri

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe igihano cyahanishijwe abasirikare ba FARDC bari bakurikiranyweho kwica barashe abamotari babiri

Hatangajwe igihano cyahanishijwe abasirikare ba FARDC bari bakurikiranyweho kwica barashe abamotari babiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.