Sunday, February 1, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Menya akayabo kazatangwa ku mukinnyi ngenderwaho w’ikipe ya mbere mu Bwongereza

radiotv10by radiotv10
07/08/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Menya akayabo kazatangwa ku mukinnyi ngenderwaho w’ikipe ya mbere mu Bwongereza
Share on FacebookShare on Twitter

Julian Alvarez wa Manchester City yo mu Bwongereza, ari hafi kwerecyeza mu ikipe ya Atletico Madrid yo muri Espagne, aho agiye gutangwaho miliyoni 95 z’Ama-Euros, akaba ari na we uza kuba agurishijwe amafaranga menshi n’iyi kipe yo mu Bwongereza.

Aka kayabo k’amafaranga kagiye gutangwa ku Munya-Argentine Julian Alvarez, harimo miliyoni 75 Euros zihita zishyurwa, ubundi nyuma hazongerweho izindi miliyoni 20 Euros.

Julian Alvarez n’umuhagarariye Fernando Hidalgo, nyuma yo kugirana ibiganiro na Atletico Madrid kuri uyu wa Gatatu, bemeye ko uyu mukinnyi ari buyisinyire amasezerano y’imyaka 5.

Julian Alvarez w’imyaka 24, yageze muri Manchester City muri Nyakanga 2022, avuye mu ikipe ya River Plate y’iwabo muri Argentine, dore ko ku ya 31 Mutarama uwo mwaka wa 2022, ari bwo byemejwe ko uyu Julian Alvarez yasinyiye Manchester City amasezerano y’imyaka 5 n’igice, atanzweho miliyoni 14 Pounds (hafi miliyoni 17 Euros), ariko ko yari bubanze gutizwa muri River Plate kugeza muri Nyakanga 2022.

Julian Alvarez wari umaze gutwarana na Manchester City ibikombe bitandatu (6), harimo bibiri (2) bya Shampiyona Premier League, kimwe cya FA Cup, ikindi kimwe cya UEFA Champions League.

Yatwaranye na yo kandi ikindi gikombe kimwe cya UEFA Super Cup, n’ikindi kimwe cya FIFA Club World Cup, araba ari we mukinnyi wa mbere ikipe ya Manchester City igurishije amafaranga menshi cyane mu mateka yayo.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + one =

Previous Post

Hamenyekanye irindi Torero mu Rwanda ryafunzwe burundu n’impamvu

Next Post

Hafashwe icyemezo kirimo inkuru nziza ku bifuza gutumiza hanze imodoka z’amashanyarazi n’iza Hybrid

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’intwari twizihiza none n’ibyiciro byazo
MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’intwari twizihiza none n’ibyiciro byazo

by radiotv10
01/02/2026
1

Umuyobozi mu Karere ka Nyamasheke yirukaniwe impamvu yumvikanamo kunyuranya n’imyitwarire mbonezamurimo

Nyamasheke: Akurikiranyweho kwica umwana we wari ufite uburwayi bwo mu mutwe

01/02/2026
Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

01/02/2026
Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

31/01/2026
Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hafashwe icyemezo kirimo inkuru nziza ku bifuza gutumiza hanze imodoka z’amashanyarazi n’iza Hybrid

Hafashwe icyemezo kirimo inkuru nziza ku bifuza gutumiza hanze imodoka z’amashanyarazi n’iza Hybrid

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’intwari twizihiza none n’ibyiciro byazo

Nyamasheke: Akurikiranyweho kwica umwana we wari ufite uburwayi bwo mu mutwe

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.