Sunday, May 18, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Menya akayabo kazatangwa ku mukinnyi ngenderwaho w’ikipe ya mbere mu Bwongereza

radiotv10by radiotv10
07/08/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Menya akayabo kazatangwa ku mukinnyi ngenderwaho w’ikipe ya mbere mu Bwongereza
Share on FacebookShare on Twitter

Julian Alvarez wa Manchester City yo mu Bwongereza, ari hafi kwerecyeza mu ikipe ya Atletico Madrid yo muri Espagne, aho agiye gutangwaho miliyoni 95 z’Ama-Euros, akaba ari na we uza kuba agurishijwe amafaranga menshi n’iyi kipe yo mu Bwongereza.

Aka kayabo k’amafaranga kagiye gutangwa ku Munya-Argentine Julian Alvarez, harimo miliyoni 75 Euros zihita zishyurwa, ubundi nyuma hazongerweho izindi miliyoni 20 Euros.

Julian Alvarez n’umuhagarariye Fernando Hidalgo, nyuma yo kugirana ibiganiro na Atletico Madrid kuri uyu wa Gatatu, bemeye ko uyu mukinnyi ari buyisinyire amasezerano y’imyaka 5.

Julian Alvarez w’imyaka 24, yageze muri Manchester City muri Nyakanga 2022, avuye mu ikipe ya River Plate y’iwabo muri Argentine, dore ko ku ya 31 Mutarama uwo mwaka wa 2022, ari bwo byemejwe ko uyu Julian Alvarez yasinyiye Manchester City amasezerano y’imyaka 5 n’igice, atanzweho miliyoni 14 Pounds (hafi miliyoni 17 Euros), ariko ko yari bubanze gutizwa muri River Plate kugeza muri Nyakanga 2022.

Julian Alvarez wari umaze gutwarana na Manchester City ibikombe bitandatu (6), harimo bibiri (2) bya Shampiyona Premier League, kimwe cya FA Cup, ikindi kimwe cya UEFA Champions League.

Yatwaranye na yo kandi ikindi gikombe kimwe cya UEFA Super Cup, n’ikindi kimwe cya FIFA Club World Cup, araba ari we mukinnyi wa mbere ikipe ya Manchester City igurishije amafaranga menshi cyane mu mateka yayo.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × three =

Previous Post

Hamenyekanye irindi Torero mu Rwanda ryafunzwe burundu n’impamvu

Next Post

Hafashwe icyemezo kirimo inkuru nziza ku bifuza gutumiza hanze imodoka z’amashanyarazi n’iza Hybrid

Related Posts

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
16/05/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahagaritse Ndayishimiye Eric Bakame usanzwe ari umutoza w’Abanyezamu, ndetse na Peter Otema wongerera ingufu Abakinnyi, habura...

Sadate yahakanye inkuru y’incurano yavugaga ko agiye gukora ibyumvikana nk’ibidashoboka

Sadate yahakanye inkuru y’incurano yavugaga ko agiye gukora ibyumvikana nk’ibidashoboka

by radiotv10
16/05/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate wigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sports, yahakanye inkuru yacuzwe n’umuntu utazwi, ivuga ko agiye kugura Sitade Amahoro,...

Dore ibikubiye mu ibaruwa yo gutakamba iturutse mu bakinnyi ba Rayon WFC

Dore ibikubiye mu ibaruwa yo gutakamba iturutse mu bakinnyi ba Rayon WFC

by radiotv10
16/05/2025
0

Abakinnyi b’Ikipe ya Rayon Sports WFC banditse ibaruwa yo ‘Gutakamba’ basaba ubuyobozi bw’iyi kipe kubahemba imishahara y’amezi butabishyuye no kubaha...

FC Barcelona yahiriwe n’umwaka w’imikino byarangiye ihagurukije mucyeba wayo ku ntebe y’icyubahiro

FC Barcelona yahiriwe n’umwaka w’imikino byarangiye ihagurukije mucyeba wayo ku ntebe y’icyubahiro

by radiotv10
16/05/2025
0

Ikipe ya FC Barcelone yegukanye ikikombe cya Shampiyona y’Umupira w’Amaguru muri Espagne mu mwaka w’imikino wa 2024-2025, igitwara mucyeba wayo...

Ubutumwa buvuye muri RIB bugenewe abanyamakuru babiri bazwi mu Rwanda bamaze iminsi baterana amagambo

Ubutumwa buvuye muri RIB bugenewe abanyamakuru babiri bazwi mu Rwanda bamaze iminsi baterana amagambo

by radiotv10
15/05/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwaburiye abanyamakuru babiri bazwi mu biganiro bya siporo bamaze iminsi baterana amagambo, rubasaba kubihagarika, bitaba ibyo...

IZIHERUKA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hafashwe icyemezo kirimo inkuru nziza ku bifuza gutumiza hanze imodoka z’amashanyarazi n’iza Hybrid

Hafashwe icyemezo kirimo inkuru nziza ku bifuza gutumiza hanze imodoka z’amashanyarazi n’iza Hybrid

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.