Abashaka gukora ingendo ziva mu Rwanda zerecyeza hanze yarwo, basabwe kujya babanza kuzuza ifishi y’isuzuma ry’amakuru ku bimenyetso by’icyorezo cya Marburg, ndetse abahuye n’abanduye iyi ndwara n’abafite ibimenyetso byayo bakaba batemerewe gukora ingendo hatarashira iminsi 21.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024, rireba abashaka gukorera ingendo hanze y’u Rwanda.
Iri tangazo rivuga ko buri wese ugiye gukora ingenzo ziva mu Rwanda, ari “Ngombwa ko wuzuza ifishi y’isuzuma ry’amakuru ku bimenyetso bya Marburg mu masaha 24 abanziriza urugendo rwawe.”
Minisiteri y’Ubuzima kandi yanatangaje ko hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga abantu bakoresha buzuza ibisabwa bakoresheje Kode ya QR.
MINISANTE igakomeza igira iti “Niba warahuye n’uwanduye Marburg, ntiwemerewe gukora urugendo hatarashira iminsi 21 nyuma yo guhura n’uwanduye, cyangwa mu gihe waba ufite ibimenyetso by’uburwayi.”
Aya mabwiriza yashyizweho nyuma y’icyumweru kimwe, abagenzi babiri bari bavuye mu Rwanda, baciye igikuba mu Budage ubwo bari muri Gari ya Moshi yavaga i Frankfurt yerecyeza i Hambarg, ubwo bakekwagaho ubwandu bw’iyi ndwara.
Ibi byatumye Gari ya Moshi barimo ihagarikwa ikubagahu, ndetse n’abagenzi 200 bari bayirimo, bakurwamo byihuse, kugira ngo hasuzumwe niba ubu bwandu butahagaeze.
Aba bagenzi babiri barimo umunyeshuri bivugwa ko yavuye mu Rwanda nyuma yuko yari yahuye n’uwanduye Marburg, bahise berecyezwa mu Bitaro bya Kaminuza bya ‘University Hospital Eppendorf’ kugira ngo basuzumwe, ariko biza kugaragara ko nta bwandu bw’iyi ndwara bari bafite.
RADIOTV10