Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya amasezerano uruzinduko rwa Perezida Kagame rusize hagati y’u Rwanda na Türkiye

radiotv10by radiotv10
24/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Menya amasezerano uruzinduko rwa Perezida Kagame rusize hagati y’u Rwanda na Türkiye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriraga muri Türkiye, Guverinoma y’u Rwanda n’iy’iki Gihugu, zasinye amasezerano ane y’ubufatanye, arimo ayasinywe hagati ya Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda n’Urwego ruri mu zikomeye mu gisirikare muri Türkiye, ndetse n’ay’iperereza mu by’impanuka z’indege.

Ni amasezerano yasinywe na Guverinoma z’Ibihugu byombi kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, umunsi wa nyuma w’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame.

Aya masezerano, harimo ay’ubufatanye n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Türkiye mu rwego rw’ibijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho (Media and Communication).

Hari kandi amasezerano y’ubufatanye hagati y’Urwego rushinzwe iby’amasoko y’ibya gisirikare ruzwi nka Presidency of Defence Industries (SSB) ndetse na Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda.

Uru rwego rwa SSB rwashinzwe mu 1985, rugenzurwa n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Türkiye, rufite inshingano zo gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe na Komite Nshingwabikorwa mu rwego rwa Gisirikare, ndetse rukaba rutegura gahunda zitanga ibisubizo bigamije gufasha igisirikare kugera ku ntego zacyo.

Uru rwego kandi rusanzwe runafite inshingano zo gukorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu kubaka uruganda rwa gisirikare rujyanye n’igihe.

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Türkiye kandi zasinye andi masezerano y’imikoranire mu bijyanye n’itangazamakuru ry’isakazamajwi (radio) n’iry’isakazamashusho (Television).

Ni amasezerano yasinywe hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru mu Rwanda (Rwanda Broadcasting Agency-RBA) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru muri Türkiye (Turkish Radio and Televesion Corporation-TRT).

Andi masezerano, ni ay’imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, mu bijyanye n’iperereza mu by’impanduka z’indege n’izindi mpanuka zikomeye.

Perezida wa Türkiye, Recep Tayyip Erdoğan yakiriye mugenzi we Paul Kagame

Perezida Kagame yavuze ko aya masezerano ashimangira imikoranire y’u Rwanda na Türkiye
Hasinywe amasezerano ari ayo mu rwego rwa gisirikare

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − eight =

Previous Post

Amakuru agezweho ku bakinnyi nyamwamba ba Rayon baherutse kugira imvune

Next Post

Abahagarariye Igisirikare cy’Ibihugu byabo mu Rwanda bahishuriwe byinshi ku mikoranire ya FDLR na FARDC

Related Posts

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abahagarariye Igisirikare cy’Ibihugu byabo mu Rwanda bahishuriwe byinshi ku mikoranire ya FDLR na FARDC

Abahagarariye Igisirikare cy’Ibihugu byabo mu Rwanda bahishuriwe byinshi ku mikoranire ya FDLR na FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.