Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya ibigiye gukurikira nyuma y’urupfu rw’Umushumba wa Kiliziya ku Isi n’urwibutso asigiye iy’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
22/04/2025
in MU RWANDA
0
Menya ibigiye gukurikira nyuma y’urupfu rw’Umushumba wa Kiliziya ku Isi n’urwibutso asigiye iy’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’urupfu rw’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, harakurikiraho gutegura ishyingurwa rye bizakorwa n’Inama y’Abakaridinali, bikazakurikirwa n’indi nama izatora uzamusimbura. Kiliziya Gatulika mu Rwanda yatangiye icyunamo cy’urupfu rwe, yatangaje urwibutso ayisigiye.

Papa Francis wari umaze imyaka 12 ari Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, yatabarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere wa Pasika tariki 21 Mata 2025.

Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abipisikopi Gatulika mu Rwanda, Padiri Vedaste Kayisabe; mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, yagarutse ku mihango igomba gukurikira nyuma y’itabaruka rya Papa Francis.

I Vatican, hahise hakorwa igikorwa cyo gufunga ibiro bya Papa, cyabaye kuri uyu wa Mbere, mu gihe kuri uyu wa Kabiri, hateganyijwe ko Abakaridinali bagomba kwerecyezayo, kugira ngo bateranire muri iyi nama igomba gutegura indi mihango yose igomba gukurikiraho, irimo kumushyingura, na byo bizakurikirwa n’indi nama igomba kuzaba hagati y’iminsi 15 na 20 nyuma y’ishyingurwa rye izashyiraho Umushumba mushya.

Padiri Vedaste Kayisabe avuga ko ubwo Abakaridinali baza kuba bageze i Vatican, batangira gukora inama za mbere zo gutegura ishyingurwa rya Papa Francis, utazashyingurwa muri Bazirika yitiriwe Mutagatifu Petero nk’uko bisanzwe, kuko we yari yarasabye kuzashyingurwa mu yindi yitiriwe Maria Major isanzwe ari Bazilika Nkuru yeguriwe Umubyeyi Bikiramariya.

Padiri Vedaste Kayisabe ati “Yari afite ubwo burenganzira bwo guhitamo, kandi iyo Kiliziya yahisemo, na yo ni imwe muri Kiliziya Nkuru ziri mu Mujyi wa Roma, kandi murabizi ko Papa aba ari n’Umwepisikopi wa Roma.”

Avuga ko Papa Francis yari yarahisemo kuzashyingurwa muri iyi Kiliziya yitiriwe Umubyeyi Bikiramariya, kubera urukundo ruhebuje yari asanzwe amufitiye.

Ati “Yari afite icyo nakwita ko ari nk’ubuyoboke bwihariye nk’uko umuntu agira icyo ahitamo, Abagatulika barabizi cyane, bagira icyo bita ‘Devotion’, ni ukuvuga aba afite uwo yiyambaza rwose kandi bikamufasha mu buzima bwa Roho. Na we rero yari afite ubwo buyoboke bw’umubyeyi Bikiramariya, n’iyo Kiliziya yari afite uburyo ayibuka agendeye no kuba yarabaye i Roma igihe kinini.”

Padiri Vedaste Kayisabe kandi yagarutse ku ijambo Papa Francis yaherukaga kuvugira mu ruhame, ubwo yifurizaga abantu Pasika nziza akoresheje ururimi rw’Igitaliyani, ubundi asaba uwamuhagarariye gusabira umugisha umujyi wa Roma n’Isi yose.

 

Icyo Kiliziya Gatulika mu Rwanda izamwibukiraho

Padiri Vedaste Kayisabe yavuze ko urwibutso Papa Francis asigiye Kiliziya Gatulika mu Rwanda, ari uko yahuye n’Umukuru w’iki Gihugu, Paul Kagame muri 2017 bakanagirana ibiganiro byatumye havaho ikibazo cyari hagati ya Kiliziya Gatulika na Leta y’u Rwanda.

Ati “Akantu kariho kasaga nk’agatotsi kari hagati ya Kiliziya na Leta kareyuka rwose, kuko bagize ibiganiro byiza, bituma ako kantu kavaho rwose.”

Akomeza agira ati “Urundi rwibutso runakomeye, ni we waduhaye Karidinali wa mbere mu mateka yacu y’u Rwanda, Karidinali Antoni Kambanda. Ni bwo bwa mbere mu Gihugu cy’u Rwanda twari tugize Karidinali.”

Nanone kandi Abepisikopi ba Diyoseze hafi ya zose muri Kiliziya Gatulika mu Rwanda, bashyizweho na Nyirubutungane Papa Francis, uretse umwe ari we Musenyeri we Visenti Harolimana wa Diyoseze ya Ruhengeri washyizeho na Papa Benedigito wa 16, mu gihe abandi bose umunani mu icyenda, bashyizweho na nyakwigendera Papa Francis.

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 10 =

Previous Post

Hatangajwe icyabwiwe Abanyamakuru bari batawe muri yombi n’inzego z’ubutasi mu Burundi

Next Post

Umukinnyi w’Amavubi ashobora kwerecyeza mu Gihugu gifite Shampiyona iri mu zikomeye ku Isi

Related Posts

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC/Rwanda Media Commission) rwahwituye abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, rubasaba kwirinda gutangaza ibishingiye ku bitekerezo...

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

by radiotv10
23/05/2025
0

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri 'Wisdom School' ryo mu Karere ka Musanze, basuye polisi y’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru...

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Abagabo batatu b’abanyamahanga bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rubakurikiranyego ubucuruzi butemewe bw’amafaranga, iperereza ry’ibanze kuri bo ryagaragaje ko...

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

by radiotv10
23/05/2025
0

Martin Ngoga wagize imyanya inyuranye mu nzego Nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Umushinjacyaha Mukuru, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye,...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uwari Major uzwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Nyanza akurikiranyweho ibyaha

by radiotv10
22/05/2025
0

Retired Major Rugamba Robert uzwi mu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Nyanza, akurikiranywe muri dosiye y’abari gukorwaho iperereza...

IZIHERUKA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho
AMAHANGA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

by radiotv10
23/05/2025
0

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Aba mbere bakina hanze b’Amavubi bamaze kugera mu mwiherero

Umukinnyi w’Amavubi ashobora kwerecyeza mu Gihugu gifite Shampiyona iri mu zikomeye ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.