Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umukinnyi w’Amavubi ashobora kwerecyeza mu Gihugu gifite Shampiyona iri mu zikomeye ku Isi

radiotv10by radiotv10
22/04/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Aba mbere bakina hanze b’Amavubi bamaze kugera mu mwiherero
Share on FacebookShare on Twitter

Ntwari Fiacre, umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, ashobora kwerecyeza mu Ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa (Ligue 2) ku Mugabane w’u Burayi, nyuma yuko igaragaje ko imwifuza.

Amakuru dukesha Far Post, avuga ko ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa, yamaze gushima uyu munyezamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ubu ukinira ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo.

Ni mu gihe uyu mukinnyi amaze igihe atagirirwa icyizere mu gukinira iyi kipe ye yo muri Afurika y’Epfo, kubera ibitego byinshi yinjijwe akiyigeramo aho yari umunyezamu wa mbere.

Nubwo atabonye amahirwe yo gukomeza kuba umunyezamu wa mbere muri iyi kipe ye, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yo yakomeje kumugirira icyizere, ndetse akaba yaranayifashije mu mikino iheruka gukina yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, irimo uwo yatsinzwemo na Nigeria 2-0, n’uwo yanganyijemo na Lesotho 1-1.

Uku gukomeza kugaragara mu mikino mpuzamahanga y’Ibihugu, byatumye ikipe yo mu Bufaransa imubenguka, ndetse ubu ikaba iri kumwifuza ngo ajye kuyikinira.

Hategerejwe ko ubwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rizaba rifunguye, hazarebwa niba iyi kipe ye yo muri Afurika y’Epfo yazamugumana, cyangwa akerecyeza muri iyi yo mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa.

Amakuru yo kuba Ntwari Fiacre yifuzwa n’ikipe yo mu Bufaransa, yanemejwe n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Adel Amrouche wavuze ko icyifuzo cyo kuba yifuzwa n’iyi kipe cyaratangiye kujya hanze muri Werurwe nyuma y’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Ntwari Fiacre arifunzwe n’ikipe yo mu Bufaransa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

Menya ibigiye gukurikira nyuma y’urupfu rw’Umushumba wa Kiliziya ku Isi n’urwibutso asigiye iy’u Rwanda

Next Post

AGEZWEHO: Hashyizwe hanze amafoto ya mbere ya Papa nyuma yo kwitaba Imana

Related Posts

Umutoza Muvunyi wasezerewe n’ikipe yatozaga yahise abona imugirira icyizere banafitanye amateka meza

Umutoza Muvunyi wasezerewe n’ikipe yatozaga yahise abona imugirira icyizere banafitanye amateka meza

by radiotv10
22/05/2025
0

Ikipe ya Vision FC yatandukanye n'uwari umutoza wayo Lomami Marcel, yahise imusimbuza Muvunyi Félix Fils na we uheruka gusezererwa na...

Ubutumwa APR BBC yageneye Abanyarwanda nyuma yo gutsindirwa imbere yabo

Ubutumwa APR BBC yageneye Abanyarwanda nyuma yo gutsindirwa imbere yabo

by radiotv10
21/05/2025
0

APR Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino Basketball Africa League ya Nile Conferece iri kubera i Kigali, yavuze ko...

Icyo Umuyobozi wa Rayon avuga nyuma y’icyemezo cyafashwe ku mukino wayo na Bugesera FC

Icyo Umuyobozi wa Rayon avuga nyuma y’icyemezo cyafashwe ku mukino wayo na Bugesera FC

by radiotv10
20/05/2025
0

Nyuma yuko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanzuye ko hazasubukurwa umukino wahuzaga Rayona Sports na Bugesera FC ugahagarara utarangiye...

Hamenyekanye igihe hafatirwa icyemezo ku mukino wahagaze utarangiye kubera imvururu zawubayemo

Hamenyekanye igihe hafatirwa icyemezo ku mukino wahagaze utarangiye kubera imvururu zawubayemo

by radiotv10
19/05/2025
0

Nyuma yuko umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Bugesera FC muri Shampiyona y’u Rwanda uhagaze utarangiye kubera ikibazo cy’umutekano...

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
16/05/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahagaritse Ndayishimiye Eric Bakame usanzwe ari umutoza w’Abanyezamu, ndetse na Peter Otema wongerera ingufu Abakinnyi, habura...

IZIHERUKA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho
AMAHANGA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

by radiotv10
23/05/2025
0

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AGEZWEHO: Hashyizwe hanze amafoto ya mbere ya Papa nyuma yo kwitaba Imana

AGEZWEHO: Hashyizwe hanze amafoto ya mbere ya Papa nyuma yo kwitaba Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.