Umupolisi wo mu ishami rya Polisi ya Uganda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, wagaragaye ari mu kazi mu mvura itarekura, yashimiwe umuhate yagaragaje, ndetse anahita azamurwa mu kazi.
Abdallah Tusiime yagaragaye mu ntangiro z’iki cyumweru tariki 21 Ukwakira 2024 ari kuyobora imodoka mu mvura ikomeye, aho yananyuzagamo akanahagarara mu mivu yatembaga.
Amashusho ye yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ashimwa na benshi mu bazikoresha bo muri Uganda, barimo na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anitah Among.
Anitah Among mu butumwa yatambukije kuri X, yagize ati “Ndashaka gushimira Umupolisi Abdallah Tusiime wagaragaje umuhate udasanzwe, imyitwarire myiza ndetse n’urukundo rw’akazi byamuranze mu nshingano ze amazemo imyaka. Turashimira serivisi aha Igihugu.”
Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, kandi yaje gutangaza ko Abdallah Tusiime yamaze guhabwa inshingano zo gukora muri Polisi ishinzwe kurinda Inteko.
Abdallah Tusiime wari usanzwe akorera Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rya Kira, yagaragaye ari muri kariya kazi kamuzamuriye izina mu muhanda wa Mawanda.
Uyu mupolisi wamaze kuba ikimenyabose muri Uganda, yanakiriwe ku Biro Bikuru bya Polisi ya Uganda, biherere Naguru mu Murwa Mukuru i Kampala.
Yagie ati “Kuva mu bwana bwanjye, inzozi zanjye zari ukujya mu Gipolisi ngakorera Igihugu cyanye. Nkunda Igihugu cyanjye.”
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Rusoke Kituuma yashimiye Tusiime ku muhate yagaragaje mu nshingano ze.
Ati “Ntabwo ari ubwa mbere twakiriye raporo zinyuranye zigaragaza umuhate wo gukunda Igihugu ndetse n’imbaraga akoresha mu kuzuza inshingano ze.”
RADIOTV10