Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya icyatumye urubanza rwa Musenyeri Mugisha ruburanishwa bundi bushya rwari rugeze igihe cy’isomwa

radiotv10by radiotv10
13/02/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Menya icyatumye urubanza rwa Musenyeri Mugisha ruburanishwa bundi bushya rwari rugeze igihe cy’isomwa
Share on FacebookShare on Twitter

Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel wayoboraga Diyoseze ya Shyira y’Itorero EAR, uregwa ibyaha birimo icyo gufata icyemezo harimo itonesha, ubucuti, cyangwa icyenewabo, yongeye kuburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu gihe urubanza rwa mbere rwari rwapfundikiwe ariko Umucamanza waruburanishije akarwikuramo.

Urubanza rwa mbere rwabaye mu cyumweru gishize tariki 06 Gashyantare ndetse ruhita rupfundikirwa, aho Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwari rwatangaje ko ruzasoma icyemezo cyarwo tariki 11 Gashyantare 2025.

Gusa icyemezo cy’Urukiko nticyasomwe kuko Umucamanza waburanishije uru rubanza yarwikuyemo, bituma rwongera kuburanishwa bundi bushya, ariko ibyatangajwe mu rubanza rwa mbere bigakomeza kugira agaciro.

Muri iri buranisha ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025, uruhande rw’uregwa rwatangiye rugaragaza inzitizi, aho rwavuze ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umunyamategeko wunganira uregwa, yavuze ko nubwo baburana n’Ubushinjacyaha ariko butagaragaje ibikubiye mu kirego cyabwo ahubwo ko bugendera ku buhamya bwatangiwe mu Bugenzacyaha.

Ubushinjacyaha bwahakanye aya makuru yatanzwe n’uruhande rw’uregwa, buvuga ko ibyatangarijwe mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha, byose byashyizwe muri sisiteme, mu gihe uruhande rw’uregwa rwo rwakomeje gutsimbarara ko muri sisiteme rutabonamo ibyo mu Bushinjacyaha ahubwo ko harimo ibyo mu Bugenzacyaha gusa.

Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel akurikiranyweho ibyaha bitatu; icyo gufata icyemezo harimo itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo, icyaha cyo kunyereza umutungo, n’icyaha cyo kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko.

Ku bivugwa ko yari yihaye isoko ryo kugemurira aba amagi mu rwego rwo kurwanya imirire mubi muri Diyoseze ya Shyira, akabikora abinyujije mu mushinga w’umugore we nyuma yo gusesa iryari risanzwe, Musenyeri Mugisha yavuze ko iryo soko ryasubitswe rikongera gupiganirwa ndetse rigatsindirwa n’umuntu atibuka amazina.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko imodoka y’uregwa ari yo yakoreshwaga mu kubaka inyubako ya Diyoseze mu mujyi wa Musanze.

Uregwa yavuze ko iyo modoka ivugwa ko ari ye yari yayihaye umushoferi uyikodesha, ariko ko atamenya ko yigeze gukora imirimo muri ibyo bikorwa byo kubaka iyi nyubako.

Uregwa ndetse n’umwuganizi we, bongeye gusaba ko yakurikiranwa ari hanze, ndetse batanga n’ingwate zirimo ifite agaciro ka Miliyoni 60 Frw.

Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwahise rupfundikira urubanza, rwemeza ko ruzasoma icyemezo cyarwo ku ifungwa ry’agateganyo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025.

Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel yahoze ayobora Diyoseze-EAR Shyira
Kuri uyu wa Gatatu ubwo yagezwaga ku Rukiko (Photo/Igihe)

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 5 =

Previous Post

Hashyizwe hanze amayeri yakoreshejwe n’umusaza uregwa gusambanya umwana arusha imyaka 64

Next Post

Uko byifashe hagati ya M23 na FARDC

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
FARDC yavuze icyo igiye gukora nyuma y’urupfu rw’Umujenerali wayo wivuganywe na M23

Uko byifashe hagati ya M23 na FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.