Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya igipimo gishimishije ubukungu bw’u Rwanda bwagiye buzamukaho buri mwaka kuva mu 1994

radiotv10by radiotv10
01/04/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Menya igipimo gishimishije ubukungu bw’u Rwanda bwagiye buzamukaho buri mwaka kuva mu 1994
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ivuga ko mu myaka 30 ishize ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo kiri hejuru ya 7% buri mwaka, ndetse bugenga bugabanya ku gushingira ku buhinzi n’impano z’amahanga.  

Imyaka 30 irahize u Rwanda ruri mu rugamba rwo kongera kwiyubaka. Imibare inagaragaza ko ubukungu bw’iki Gihugu bwari bwarasenyutse ku gipimo cyo mu nsi ya 0% mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yagize ati “Muri 1994; kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi; ubukungu bw’u Rwanda bwaramanutse kuri mirongo itanu munsi ya zeru (-50%). Kuva icyo gihe mu myaka 30 ishize twagize ubukungu buzamuka ku muvuduko uri hagati ya 7% na 8%.

Icya kabiri muri iyi myaka 30; nko mu 1995, 1996, kugeza nko mu mwaka wa 2 000 u rwanda rwacungiraga ku mpano z’amahanga ku kigero kirenga 70%, ubu turi kuri 13%.

Ikindi ubukungu bwacu bwari bushingiye ku buhinzi ku gipimo cyo hejuru cyane, ariko muri iyi myaka 30 ubukungu bwagiye buhinduka, ubu inganda zimaze kugera kuri 20% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu, ubuhinzi ni nka 25%, inganda ni nka 48%.”

Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko iri zamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda ryatumye ibyo Umununyarwanda yinjiza ku mwaka byikuba inshuro zirenze icumi muri iyo myaka.

Ati “Igipimo cy’amafaranga Umunyarwanda yinjiza ubishyize ku mpuzandengo; ubu tumaze kurenza 1 000$ ku muturage, mu gihe mu myaka 30 ishize twari hasi cyane nko munsi 100$.”

Iri terambere ry’ubukungu bw’Igihugu ryazamuye ibikorwa binyuranye byagenewe kwita ku mibereho y’abatuge, ndetse n’imyaka yo kubaho ku Banyarwanda iriyongera, aho iy’ibarura rusange rya 2022 igaragaza ko icyizere cyo kubaho ku Munyarwanda cyageze ku myaka 69 kivuye kuri 64 yo muri 2012 na 51.2 yo muri 2002.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 11 =

Previous Post

Hatahuwe impamvu umuhanzi w’ikirangirire ku Isi yishimira ibihe bibi mugenzi we anyuramo

Next Post

Uwitabiriye Miss Rwanda wamaze kwinjira mu masiganwa y’imodoka ari mu byishimo

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwitabiriye Miss Rwanda wamaze kwinjira mu masiganwa y’imodoka ari mu byishimo

Uwitabiriye Miss Rwanda wamaze kwinjira mu masiganwa y’imodoka ari mu byishimo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.