Hatahuwe impamvu umuhanzi w’ikirangirire ku Isi yishimira ibihe bibi mugenzi we anyuramo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuraperi 50 Cent uri mu bafite izina rikomeye ku Isi, akomeje kugaragaza ko atababajwe n’ibihe mugenzi we P.Diddy ari kunyuramo, ndetse hakaba hatahuwe impamvu ishobora kuba ibimutera.

Mu gihe amakuru ku byaha P.Diddy ashinjwa agenda ajya hanze, byaje kugaragara ko hari ikirego kigaragaramo Daphne Joy unafitanye umwana na 50 Cent.

Izindi Nkuru

Muri icyo kirego bigaragara ko Daphne Joy yaryamanaga na P.Diddy, na we akagira amafaranga amuha.

Ababirebera hafi bahamya ko ari kimwe mu bituma 50 Cent yishimira ibyago bya P.Diddy, ku buryo baba bafite byinshi baziranyeho hagati yabo n’uyu mugore.

Urwango rwa 50 Cent kuri P.Diddy si urwa vuba aha, kuko no mu myaka yashize atahwemye kugaragaza ko atishimira uyu mugabo, aho yakunze kumushinja kugira uruhare mu rupfu rwa Notorious BIG ndetse na Tupac Shakur.

Nyuma y’uko aya makuru agiye hanze, 50 Cent yahise atangira gahunda yo kugana amategeko ngo ahabwe uburenganzira busesuye ku mwana yabyaranye na Daphne Joy, bityo uyu mugore w’imyaka 37 yamburwe uburenganzira bwo kurera umwana we, ajye amusura rimwe na rimwe.

50 Cent na Daphne Joy bakundanye hagati ya 2011 na 2012, urukundo rwabo rusiga imbuto y’uwo mwana w’umuhungu bari gupfa kuri ubu.

Blandy Star
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru