Madamu wa Perezida Paul Kagame, Jeannette Kagame, yageze i Burundi, yitabiriye Inama y’Ihuriro ryatumijwe na mugenzi we Madamu wa Perezida Ndayishimiye, Angeline Ndayishimiye.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru Akeza.net gikorera i Burundi cyatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukwakira 2023, avuga ko Madamu Jeannette Kagame yageze i Burundi muri iki gitondo.
Iki kinyamakuru kivuga ko Madamu Jennette Kagame yitabiriye ihuriro rigiye kuba ku nshuro ya kane, ry’abafasha b’abayobozi bo hejuru, ryateguwe na Angeline Ndayishimiye Madamu wa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Madamu Jeannette Kagame agiye mu Burundi nyuma y’amezi abiri, mugenzi we Angeline Ndayishimiye na we aje mu Rwanda, wakoresheje inzira y’ubutaka akinjirira ku mupaka Nemba/Gasenyi uhuza u Rwanda n’u Burund.
Icyo gihe Angeline Ndayishimiye wageze mu Rwanda tariki 18 Nyakanga 2023, yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga izwi nka Women Deliver yigaga ku ruhare rw’abagore mu iterambere, yabaye muri uko kwezi.
Ni inama kandi yanitabiriwe n’abayobozi banyuranye ku Isi, barimo Perezida wa Hungary, Madamu Katalin Novák, uwa Senegal, Macky Sall ndetse na Perezida wa Ethiopia, Madamu Sahle-Work Zewde.
Ku nshuro ya mbere ari mu mwanya w’umugore w’umukuru w’igihugu, Madamu Angeline Ndayishimiye kuwa kabiri yagiriye uruzinduko mu Rwanda agiye mu nama ya Women Deliver 2023.
Icyo gihe kandi Madamu Angeline Ndayishimiye, yanakiriwe na Madamu Jeannette Kagame, bahererenya impano, zigizwe n’ibibumbatiye umuco w’Ibihugu byombi, bakanagirana ibiganiro byagarutse ku ngingo zinyuranye.
Madamu Jeannette Kagame na mugenzi we Angeline Ndayishimiye, bombi bahurije ku gushyigikira ibikorwa biteza imbere abari n’abategarugori ndetse n’urubyiruko, banyuza mumiryango bashinze, nka ‘Imbuto Foundation’ ya Madamu Jeannette Kagame, na Bonne Action Umugiraneza Foundation yashinzwe na Angeline Ndayishimiye.
RADIOTV10