Umuyobozi w’umutwe wa Hamas, Ismail Haniyeh yagiriye uruzinduko mu Misiri, mu biganiro biri gukorwa n’iki Gihugu bigamije gushaka umuti w’intambara imaze igihe ihanganishije uyu mutwe na Israel muri Gaza.
Ismail Haniyeh yageze i Cairo mu Misiri kuri uyu wa Kabiri, aho agiye mu biganiro by’ubuhuza buri gukorwa n’iki Gihugu cya Misiri gituranye na Palestine.
Igihugu cya Misiri na Qatar, ni bimwe mu bikomeje gushyira imbaraga mu gushaka umuti w’iki kibazo cy’intambara, mu gihe Israel ihora itangaza ko izaruhuka ari uko itsembye abarwanyi bose ba Hamas muri Gaza ibituma hari n’abasivile benshi bakomeje kuhasiga ubuzima.
Kuva hatangira intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize, Abanya-Palestine barenga ibihumbi 29 bamaze kuhasiga ubuzima, naho abandi hafi ibihumbi 70 barakomeretse.
Umuryango w’Abibumbye utangaza ko 85% by’abaturage ba Gaza bavuye mu byabo barahunga, benshi bugarijwe n’inzara, ndetse nta n’amazi meza babona, nta n’ubuvuzi bubageraho, mu gihe 60% by’ibikorwaremezo by’umujyi wa Gaza byose byasenywe.
Ni mu gihe Israel yakomeje kuburirwa ku bisa nko gukora Jenoside ku baturage bo mu mujyi wa Gaza, yo ikabihakana yivuye inyuma.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10