TdRwanda2024: Umubiligi yegukanye Etape4, Abanyarwanda basezeranya ko ntarirarenga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umubiligi William Junior Lecerf ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Pro Cycling yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda, ni we utwaye agace ka kane k’iri siganwa, mu gihe Umunyarwanda uri hafi ku rutonde rusange asigwa amasegonda 7”, ndetse akaba avuga ko icyizere kigihari.

Ikipe ya Soudal Quick-Step Pro Cycling, ni yo yegukanye agace ka mbere kakinwe ku Cyumweru mu Mujyi wa Kigali, karanzwe no gusiganwa hagati y’amakipe, ikaba ari na yo ifite umukinnyi wambaye umwambaro uyoboye abandi.

Izindi Nkuru

Aka gace ka kane kahagurukiye mu Karere ka Karongi kerecyeza i Rubavu, kari kagizwe n’ibilometero 93, aho abakinnyi bahagurutse ku isaaha ya saa tanu n’igice (11:30’).

Mu bilometero 13, rurangiranwa mu mukino w’amagare Christopher Clive Froome uzwi nka Chris Froome yagerageje gukora atake, ndetse abanza gushyira amasegona 10’’ hagati ye na Peloton.

Gusa ntiyakomeje kuyobora abandi bakinnyi, kuko mu bilometero 18, abakinnyi bose bongeye kuguma mu gikundi kimwe.

Abakinnyi batangiye guhatanira amanota agenda atangirwa mu nzira, aho aya mbere ya Sprint, yegukanywe na Chris Froome wakurikiwe na Teugels, ndetse na Habteab watwaye amanota y’uwa gatatu.

Naho amanota y’agasozi ka mbere yegukanywe na Habteab, wakurikiwe na Teugels ndetse na Simon waje ku mwanya wa gatatu muri aya manota y’agasozi ka mbere.

Bamaze kugenda ibilometero 33, abakinnyi bari bamaze gucikamo ibikundi, aho itsinda ry’imbere ryari riyobowe n’ikipe ya Total Energies, ryari ryamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’umunota 1’30’’.

Mu bilometero 44, abakinnyi bayoboye isiganwa, bari bamaze gushyira intera y’amasegonda 55’’ hagati yabo na Peloton.

Amanota y’agasozi ka gatatu yegukanywe na Latour, wakurikiwe na Teugels, ku mwanya wa gatatu haza Habteab ukomeje kwegukana amanota yo mu nzira.

Ku bilometero 49, ikinyuranyo hagati y’itsinda ryari riyoboye isiganwa (breakaway) n’igikundi kigari (peloton) cyari kimaze kugera mu munota 1’15”.

Umufaransa Pierre Latour ukinira Total Energies wikuye mu bandi, yakomeje kwenekera abandi, ndetse anegukana amanota y’agasozi ka kane, aho yakurikiwe na Auger na we wakurikiwe na Teugels mu gihe ku mwanya wa kane haje Rolland.

Umunyarwanda Munyaneza na we yikuye mu gikundi, abanza gushyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 55 aho yari inyuma ya Pierre Latour wari ukomeje kuyobora bagenzi be.

Bakimara guhatanira amanota y’agasozi ka gatanu, Umufaransa Brieuc Rolland ukinira ikipe ya Groupama-FDJ, yabaye na we nk’ugiye guhatanira aya manota, ariko afite intego yo guhita afatiraho, ndetse ahita atangira gusatira mugenzi we Latour, ndetse yahise anamucaho arakomeza, ubwo bari bageze mu kimanuka, agahita yunamira igare, ubundi umuyaga ugenda umuhigamira.

Bageze mu bilometero 66, Brieuc Rolland ayoboye abandi, ari no ku muvuduko wo hejuru, aho yagaragazaga ko ashaka gutwara aka gace, mu gihe Laour na we yari amuri inyuma hafi aho.

Uyu musore ukiri muto Brieuc Rolland yakomeje kwanikira abandi, aho yageze mu bilometero 75 akiyoboye abandi, mu gihe Latour we yari amaze gushyikirwa na Peloton.

Mu bilometero umunani bya nyuma aho bari bamaze kwinjira mu Karere ka Rubavu, Rolland yari yamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 27’’.

Mu bilometero 2,5 bya nyuma, uyu mukinnyi wayoboye isiganwa igihe kinini, Peloton yari yamaze kumushyikira, ndetse abakinnyi bamwe bahita bamucaho.

Aka gace kegukanywe n’Umubiligi Junior Lecerf w’imyaka 21 ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Pro Cycling inafite umwambaro w’abayoboye abandi, wakomeje kwambarwa n’Umuhorandi Pepijn Reinderink.

 

Abanyarwanda baracyafite icyizere

Umunyarwanda Mugisha Moise ukinira ikipe ya Java Inovotec, n’ubundi ni we waje hafi muri aka gace, aho anganya ibihe n’uwakegukanye, ndetse akaba akomeje kurushwa amasegonda 7” ku rutonde rusange.

Mugisha Moise abajijwe uko Tour du Rwanda y’uyu mwaka imeze, yavuze ko ikomeye cyane, kuko irimo abakinnyi b’abahanga ku buryo “nugerageje kugenda, bahita bamugarura.”

Gusa avuga ko bagifite icyizere, kuko ku rutonde rusange bagihagaze neza, dore ko ari we uri hafi, aho arushwa amasegonda arindwi (7”) n’uwambaye umwambaro w’umuhondo.

Mugisa yagize ati “Umusaruro w’Abanyarwanda uracyahari, urumva turacyari hafi, nk’ubu nkanjye harimo amasegonda arindwi, ku munsi wa nyuma muri Kigali, nshobora kubikora.”

Aka gace n’ubundi karanzwe no guhatana cyane
Ingeri zose ziba zaje kwirebera igare

Imisozi y’Iburengerazuba na yo yaryoheje isiganwa kubera icyayi kiyitatse gitohagiye
William Junior Lecerf ni we wegukanye aka gace

Umuholandi na we ukinira Soudal Quick-Step yakomeje kwambara umwambaro y’umuhondo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru