Friday, July 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

TdRwanda2024: Umubiligi yegukanye Etape4, Abanyarwanda basezeranya ko ntarirarenga

radiotv10by radiotv10
21/02/2024
in SIPORO
0
TdRwanda2024: Umubiligi yegukanye Etape4, Abanyarwanda basezeranya ko ntarirarenga

William Junior Lecerf nawe ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step ni we urarana umwambaro w'umuhondo

Share on FacebookShare on Twitter

Umubiligi William Junior Lecerf ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Pro Cycling yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda, ni we utwaye agace ka kane k’iri siganwa, mu gihe Umunyarwanda uri hafi ku rutonde rusange asigwa amasegonda 7”, ndetse akaba avuga ko icyizere kigihari.

Ikipe ya Soudal Quick-Step Pro Cycling, ni yo yegukanye agace ka mbere kakinwe ku Cyumweru mu Mujyi wa Kigali, karanzwe no gusiganwa hagati y’amakipe, ikaba ari na yo ifite umukinnyi wambaye umwambaro uyoboye abandi.

Aka gace ka kane kahagurukiye mu Karere ka Karongi kerecyeza i Rubavu, kari kagizwe n’ibilometero 93, aho abakinnyi bahagurutse ku isaaha ya saa tanu n’igice (11:30’).

Mu bilometero 13, rurangiranwa mu mukino w’amagare Christopher Clive Froome uzwi nka Chris Froome yagerageje gukora atake, ndetse abanza gushyira amasegona 10’’ hagati ye na Peloton.

Gusa ntiyakomeje kuyobora abandi bakinnyi, kuko mu bilometero 18, abakinnyi bose bongeye kuguma mu gikundi kimwe.

Abakinnyi batangiye guhatanira amanota agenda atangirwa mu nzira, aho aya mbere ya Sprint, yegukanywe na Chris Froome wakurikiwe na Teugels, ndetse na Habteab watwaye amanota y’uwa gatatu.

Naho amanota y’agasozi ka mbere yegukanywe na Habteab, wakurikiwe na Teugels ndetse na Simon waje ku mwanya wa gatatu muri aya manota y’agasozi ka mbere.

Bamaze kugenda ibilometero 33, abakinnyi bari bamaze gucikamo ibikundi, aho itsinda ry’imbere ryari riyobowe n’ikipe ya Total Energies, ryari ryamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’umunota 1’30’’.

Mu bilometero 44, abakinnyi bayoboye isiganwa, bari bamaze gushyira intera y’amasegonda 55’’ hagati yabo na Peloton.

Amanota y’agasozi ka gatatu yegukanywe na Latour, wakurikiwe na Teugels, ku mwanya wa gatatu haza Habteab ukomeje kwegukana amanota yo mu nzira.

Ku bilometero 49, ikinyuranyo hagati y’itsinda ryari riyoboye isiganwa (breakaway) n’igikundi kigari (peloton) cyari kimaze kugera mu munota 1’15”.

Umufaransa Pierre Latour ukinira Total Energies wikuye mu bandi, yakomeje kwenekera abandi, ndetse anegukana amanota y’agasozi ka kane, aho yakurikiwe na Auger na we wakurikiwe na Teugels mu gihe ku mwanya wa kane haje Rolland.

Umunyarwanda Munyaneza na we yikuye mu gikundi, abanza gushyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 55 aho yari inyuma ya Pierre Latour wari ukomeje kuyobora bagenzi be.

Bakimara guhatanira amanota y’agasozi ka gatanu, Umufaransa Brieuc Rolland ukinira ikipe ya Groupama-FDJ, yabaye na we nk’ugiye guhatanira aya manota, ariko afite intego yo guhita afatiraho, ndetse ahita atangira gusatira mugenzi we Latour, ndetse yahise anamucaho arakomeza, ubwo bari bageze mu kimanuka, agahita yunamira igare, ubundi umuyaga ugenda umuhigamira.

Bageze mu bilometero 66, Brieuc Rolland ayoboye abandi, ari no ku muvuduko wo hejuru, aho yagaragazaga ko ashaka gutwara aka gace, mu gihe Laour na we yari amuri inyuma hafi aho.

Uyu musore ukiri muto Brieuc Rolland yakomeje kwanikira abandi, aho yageze mu bilometero 75 akiyoboye abandi, mu gihe Latour we yari amaze gushyikirwa na Peloton.

Mu bilometero umunani bya nyuma aho bari bamaze kwinjira mu Karere ka Rubavu, Rolland yari yamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 27’’.

Mu bilometero 2,5 bya nyuma, uyu mukinnyi wayoboye isiganwa igihe kinini, Peloton yari yamaze kumushyikira, ndetse abakinnyi bamwe bahita bamucaho.

Aka gace kegukanywe n’Umubiligi Junior Lecerf w’imyaka 21 ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Pro Cycling inafite umwambaro w’abayoboye abandi, wakomeje kwambarwa n’Umuhorandi Pepijn Reinderink.

Abanyarwanda baracyafite icyizere

Umunyarwanda Mugisha Moise ukinira ikipe ya Java Inovotec, n’ubundi ni we waje hafi muri aka gace, aho anganya ibihe n’uwakegukanye, ndetse akaba akomeje kurushwa amasegonda 7” ku rutonde rusange.

Mugisha Moise abajijwe uko Tour du Rwanda y’uyu mwaka imeze, yavuze ko ikomeye cyane, kuko irimo abakinnyi b’abahanga ku buryo “nugerageje kugenda, bahita bamugarura.”

Gusa avuga ko bagifite icyizere, kuko ku rutonde rusange bagihagaze neza, dore ko ari we uri hafi, aho arushwa amasegonda arindwi (7”) n’uwambaye umwambaro w’umuhondo.

Mugisa yagize ati “Umusaruro w’Abanyarwanda uracyahari, urumva turacyari hafi, nk’ubu nkanjye harimo amasegonda arindwi, ku munsi wa nyuma muri Kigali, nshobora kubikora.”

Aka gace n’ubundi karanzwe no guhatana cyane
Ingeri zose ziba zaje kwirebera igare

Imisozi y’Iburengerazuba na yo yaryoheje isiganwa kubera icyayi kiyitatse gitohagiye
William Junior Lecerf ni we wegukanye aka gace

Umuholandi na we ukinira Soudal Quick-Step yakomeje kwambara umwambaro y’umuhondo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − seventeen =

Previous Post

Menya ikizanye muri Afurika umuyobozi w’umutwe uhanganye na Israel mu ntambara

Next Post

Menya igihe hazamenyekanira Perezida w’u Rwanda muri manda itaha: Hatangajwe gahunda yose y’Amatora

Related Posts

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

by radiotv10
03/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC inafite igikombe cya Shampiyona initegura kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika, yatangiye imyitozo igaragaramo...

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

by radiotv10
02/07/2025
0

Umukinnyi wa Basketball, Obadiah Noel ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, wakiniye ikipe ya APR BBC mu mikino ya...

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

by radiotv10
27/06/2025
0

Nyuma y'iminsi myinshi hibazwa ahazaza ha kizigenza Cristiano Ronaldo dore ko yari afite amasezerano azarangirana n’uku kwezi, byarangiye yemeye kuguma...

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

by radiotv10
27/06/2025
0

Ikipe ya Police Volleyball Club yafunguye ku mugaragaro irerero (academy) ryayo ry’abahungu n’abakobwa, mu kigo cy’Amashuri cya Lycée de Kigali,...

Rurangiranwa Kylian Mbappe yagaragaye mu isura nshya yateye impungenge abafana

Rurangiranwa Kylian Mbappe yagaragaye mu isura nshya yateye impungenge abafana

by radiotv10
26/06/2025
0

Imiterere mishya ya Kylian Mbappe iteye impungenge abafana ba Real Madrid, nyuma yo gutakaza ibilo bitanu kubera uburwayi bwa virusi,...

IZIHERUKA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma
IMIBEREHO MYIZA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

by radiotv10
03/07/2025
0

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

03/07/2025
AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

03/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

03/07/2025
Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya igihe hazamenyekanira Perezida w’u Rwanda muri manda itaha: Hatangajwe gahunda yose y’Amatora

Menya igihe hazamenyekanira Perezida w’u Rwanda muri manda itaha: Hatangajwe gahunda yose y’Amatora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.