Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya impamvu hifuzwa ko umubare w’Abadepite mu Nteko y’u Rwanda wiyongeraho 1/2

radiotv10by radiotv10
25/03/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Menya impamvu hifuzwa ko umubare w’Abadepite mu Nteko y’u Rwanda wiyongeraho 1/2
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa Politiki uharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage, PSD watangaje ko wifuza ko umubare w’Abadepite ugera ku 120 uvuye kuri 80 ndetse n’uw’Abasenateri ukava kuri 26 ukagera kuri 40, unasobanura impamvu.

Byatangajwe na Perezida w’iri shyaka, Dr Vincent Biruta usanzwe ari na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, nyuma y’uko iri shyaka ritangaje ko ritazatanga umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ahubwo ko rizashyigikira uwatanzwe n’Umuryango wa RPF-Inkotanyi.

Ni icyemezo cyafashwe n’Inama Nkuru yateranye kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, aho iri shyaka rivuga ko ribona Paul Kagame watanzwe na RPF-Inkotanyi, ashoboye kandi agifite ubushake bwo gukorera Igihugu, kandi Abanyarwanda bose bakaba bamukunda.

Gusa iri shyaka rivuga ko mu matora y’Abadepite, yo rizatangamo Abakandida, ariko ko ryifuza ko umubare w’abagize Inteko Ishinga Amategeko wiyongera, yaba mu Mutwe w’Abadepite ndetse na Sena.

Iri shyaka rivuga ko umubare w’Abadepite ukwiye kuva kuri 80 ukagera ku 120 [ni ukuvuga ko bazaba biyongereyeho 1/2], naho uw’Abasenateri ukava kuri 26 ukagera kuri 40 [bazaba biyongereyeho 14].

Perezida wa PSD, Dr Vincent Biruta, avuga ko kuva hagenwa imibare y’Abadepite n’Abasenateri iriho ubu, umubare w’Abanyarwanda wiyongereye, kandi bakaba ari bo bahagarariye.

Ati “Rero iyo tuvuze ngo twari dufite Abadepite mirongo inani (80) mu gihe twari dufite miliyoni umunani (8 000 000) z’abaturage, ni ukuvuga ko hari Umudepite umwe ku baturage ibihumbi ijana (100 000), ni cyo bisobanuye.

Noneho rero niba abaturage dufite bamaze kugera hagati ya miliyoni cumi n’eshatu na cumi n’enye, dukurikije icyo kigereranyo, birumvikana ko umubare wari ukwiye kongerwa kugira ngo abahagarariye abaturage babe bafite umubare bahagarariye ungana n’uwo bari bahagarariye mu gihe Inteko yashyirwagaho bwa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Iki cyifuzo kandi giherutse gutangwa n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije DPGR (Democratic Green Party of Rwanda), nk’uko byatangajwe na Perezida waryo, Dr Frank Habineza, ubwo yatangaga ibitekerezo ku ihuzwa ry’amatora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu, avuga ko hari ibindi bikwiye kuvugururwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − three =

Previous Post

Hagaragajwe igituma imwe mu ndwara zihangayikishije ikomeza gukwirakwira mu Rwanda kandi ivurirwa ubuntu

Next Post

Moses Turahirwa uzwiho ibizamura impaka yongeye

Related Posts

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

IZIHERUKA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda
MU RWANDA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Moses Turahirwa uzwiho ibizamura impaka yongeye

Moses Turahirwa uzwiho ibizamura impaka yongeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.