Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya impinduka ije mu kwiyamamaza k’Umuryango RPF-Inkotanyi

radiotv10by radiotv10
21/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Menya impinduka ije mu kwiyamamaza k’Umuryango RPF-Inkotanyi
Share on FacebookShare on Twitter

Harabura amasaha macye ngo Umuryango RPF-Inkotanyi utangire ibikorwa byo kwiyamamaza no kwamamaza Abakandida bawo barimo Perezida Paul Kagame ugiye guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, aho hatangajwe impinduka zizagaragara muri ibi bikorwa nko kuba noneho Umukandida atazagera mu Turere twose nk’uko byagendaga.

Byatangajwe mu kiganiro Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi, Amb. Gasamagera Wellars yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024.

Ni ikiganiro kibaye habura amasaha macye ngo ibikorwa byo kwiyamamaza bitangire, aho Umuryango RPF-Inkotanyi uzatangirira mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Amb. Gasamagaera yagize ati “Umukandida wacu ku mwanya wa Perezida wa Repubulika azajya hirya no hino mu Gihugu agaragarize abaturage imbonankubone ibyo abateganyiriza. Abakandida ku mwanya w’Abadepite na bo bazajya mu Turere twose tw’Igihugu basobanura ibyo umuryango wa FPR-Inkotanyi ubateganyiriza.”

Gasamagera yatangaje ko nubwo Abanyamuryango ba RPF bagiye kwinjira mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida babo, bitazahagarika ubuzima bw’Igihugu ahubwo ko ibindi bikorwa byose bizakomeza.

Yagize ati “Nk’Umuryango FPR-Inkotanyi, twemera ihame ry’uko kwamamaza bidahagarika ubuzima bw’igihugu. Ibigomba gukorwa byose, gutanga serivisi ku baturage, gukora imirimo yose ikorwa kugira ngo igihugu gikomeze kwiyubaka, ntabwo bigomba guhagarara.”

Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi yavuze ko mu bikorwa byo kwiyamamaza byabanje mu bihe byatambutse, Umukandida w’uyu Muryango ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu; yageraga mu Turere twose, ariko ko kuri iyi nshuro hari impinduka.

Ati “Aho uku kwamamaza kuzatandukanira n’ugusanzwe, ni uko ubusanzwe Umukandida wacu yajyaga muri buri Karere, ariko ubu twahurije hamwe Uturere dutandukanye ku mpamvu zumvikana; dufite igihe cyo kwamamaza kingana n’iminsi 21 ariko muri iyo minsi dufitemo n’ibindi bikorwa by’igihugu bigomba gukorwa.”

Ambasaderi Gasamagera uvuga ko ibi bizanatuma Umukandida abasha no gukora izindi nshingano asanganywe, yavuze kandi ko iki cyemezo nanone kigamije gutuma abaturage n’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bakomeza ibikorwa byabo bibateza imbere binateza imbere Igihugu.

Ati “Ni cyo cyatumye dufata icyemezo cyo guhuriza hamwe Uturere tubiri, dutatu kugira ngo umukandida wacu azabone uburyo bwo gukora imirimo ashinzwe no kwiyamamaza.”

Ibi bizatuma Umuryango RPF-Inkotanyi ugera mu Turere 19, kuko hari utuzagenda duhurizwa hamwe, ariko abaturage bo mu Turere twose uko ari 30 bakazagaragarizwa imigabo n’imigambi y’Umuryango.

Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi, yavuze kandi ko nubwo abazitabira ibikorwa byo kwiyamamaza bazajya basaba uruhusa abakoresha babo, ariko bitanabuza abazabishaka ko bakomeza imirimo yabo.

Ati “Hazaza ababishaka, abatabishaka bazakomeza imirimo yabo […] Ariko ntabwo ari ukuvuga ngo abanyamuryango bacu, abashaka kudushyigikira ntibazaza, bazakoresha uburenganzira bafite bwo gusaba.”

Umuryango RPF-Inkotanyi kandi waboneyeho gusaba abanyamuryango bawo kuzitwara neza muri ibi bikorwa, ndetse ubasaba kutazabangamira abandi bakandida.

Amb. Gasamagera yagaragaje ko Umukandida wa RPF azagaragariza Abanyarwanda ibyo abateganyiriza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 5 =

Previous Post

Wino yamaze gukandagira ku masezerano: Bidasubirwaho APR ifite umutoza mushya watoje amakipe y’ibigwi

Next Post

Kenya: Ubutumwa buteye agahinda bw’Umupolisi wahuye n’isanganya rikomeye mu guhosha imyigaragambyo

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Ubutumwa buteye agahinda bw’Umupolisi wahuye n’isanganya rikomeye mu guhosha imyigaragambyo

Kenya: Ubutumwa buteye agahinda bw’Umupolisi wahuye n’isanganya rikomeye mu guhosha imyigaragambyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.