Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya impinduka ije mu kwiyamamaza k’Umuryango RPF-Inkotanyi

radiotv10by radiotv10
21/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Menya impinduka ije mu kwiyamamaza k’Umuryango RPF-Inkotanyi
Share on FacebookShare on Twitter

Harabura amasaha macye ngo Umuryango RPF-Inkotanyi utangire ibikorwa byo kwiyamamaza no kwamamaza Abakandida bawo barimo Perezida Paul Kagame ugiye guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, aho hatangajwe impinduka zizagaragara muri ibi bikorwa nko kuba noneho Umukandida atazagera mu Turere twose nk’uko byagendaga.

Byatangajwe mu kiganiro Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi, Amb. Gasamagera Wellars yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024.

Ni ikiganiro kibaye habura amasaha macye ngo ibikorwa byo kwiyamamaza bitangire, aho Umuryango RPF-Inkotanyi uzatangirira mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Amb. Gasamagaera yagize ati “Umukandida wacu ku mwanya wa Perezida wa Repubulika azajya hirya no hino mu Gihugu agaragarize abaturage imbonankubone ibyo abateganyiriza. Abakandida ku mwanya w’Abadepite na bo bazajya mu Turere twose tw’Igihugu basobanura ibyo umuryango wa FPR-Inkotanyi ubateganyiriza.”

Gasamagera yatangaje ko nubwo Abanyamuryango ba RPF bagiye kwinjira mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida babo, bitazahagarika ubuzima bw’Igihugu ahubwo ko ibindi bikorwa byose bizakomeza.

Yagize ati “Nk’Umuryango FPR-Inkotanyi, twemera ihame ry’uko kwamamaza bidahagarika ubuzima bw’igihugu. Ibigomba gukorwa byose, gutanga serivisi ku baturage, gukora imirimo yose ikorwa kugira ngo igihugu gikomeze kwiyubaka, ntabwo bigomba guhagarara.”

Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi yavuze ko mu bikorwa byo kwiyamamaza byabanje mu bihe byatambutse, Umukandida w’uyu Muryango ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu; yageraga mu Turere twose, ariko ko kuri iyi nshuro hari impinduka.

Ati “Aho uku kwamamaza kuzatandukanira n’ugusanzwe, ni uko ubusanzwe Umukandida wacu yajyaga muri buri Karere, ariko ubu twahurije hamwe Uturere dutandukanye ku mpamvu zumvikana; dufite igihe cyo kwamamaza kingana n’iminsi 21 ariko muri iyo minsi dufitemo n’ibindi bikorwa by’igihugu bigomba gukorwa.”

Ambasaderi Gasamagera uvuga ko ibi bizanatuma Umukandida abasha no gukora izindi nshingano asanganywe, yavuze kandi ko iki cyemezo nanone kigamije gutuma abaturage n’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bakomeza ibikorwa byabo bibateza imbere binateza imbere Igihugu.

Ati “Ni cyo cyatumye dufata icyemezo cyo guhuriza hamwe Uturere tubiri, dutatu kugira ngo umukandida wacu azabone uburyo bwo gukora imirimo ashinzwe no kwiyamamaza.”

Ibi bizatuma Umuryango RPF-Inkotanyi ugera mu Turere 19, kuko hari utuzagenda duhurizwa hamwe, ariko abaturage bo mu Turere twose uko ari 30 bakazagaragarizwa imigabo n’imigambi y’Umuryango.

Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi, yavuze kandi ko nubwo abazitabira ibikorwa byo kwiyamamaza bazajya basaba uruhusa abakoresha babo, ariko bitanabuza abazabishaka ko bakomeza imirimo yabo.

Ati “Hazaza ababishaka, abatabishaka bazakomeza imirimo yabo […] Ariko ntabwo ari ukuvuga ngo abanyamuryango bacu, abashaka kudushyigikira ntibazaza, bazakoresha uburenganzira bafite bwo gusaba.”

Umuryango RPF-Inkotanyi kandi waboneyeho gusaba abanyamuryango bawo kuzitwara neza muri ibi bikorwa, ndetse ubasaba kutazabangamira abandi bakandida.

Amb. Gasamagera yagaragaje ko Umukandida wa RPF azagaragariza Abanyarwanda ibyo abateganyiriza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + eight =

Previous Post

Wino yamaze gukandagira ku masezerano: Bidasubirwaho APR ifite umutoza mushya watoje amakipe y’ibigwi

Next Post

Kenya: Ubutumwa buteye agahinda bw’Umupolisi wahuye n’isanganya rikomeye mu guhosha imyigaragambyo

Related Posts

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Ubutumwa buteye agahinda bw’Umupolisi wahuye n’isanganya rikomeye mu guhosha imyigaragambyo

Kenya: Ubutumwa buteye agahinda bw’Umupolisi wahuye n’isanganya rikomeye mu guhosha imyigaragambyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.