Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya ingamba zo kwirinda Marburg zashyiriweho ibikorwa birimo ibyakira abakiliya n’inama

radiotv10by radiotv10
04/10/2024
in MU RWANDA
0
Menya ingamba zo kwirinda Marburg zashyiriweho ibikorwa birimo ibyakira abakiliya n’inama
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, rwatangaje amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Marburg areba ibigo by’ubucuruzi, ahakorerwa ubukerarugendo, ndetse n’ahabera inama n’ibindi bikorwa by’imbonankubone, aho ababikoresha basabwe gushyiraho ingamba zirimo kugabanya ibikorwa bituma abantu begerana cyane.

Aya mabwiriza yashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 03 Ukwakira 2024, ashingiye ku yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg kimaze guhitana abantu 11 mu Rwanda.

Aya mabwiriza y’Urwego rw’lgihugu rw’Iterambere (RDB) arimo areba ibigo by’ubucuruzi, ahakorerwa ubukerarugendo, areba ahakirirwa inama ndetse n’ibindi bikorwa by’imbonankubone.

RDB ivuga ko nk’ibigo by’ubucuruzi “birasabwa gukomeza gukora nk’uko bisanzwe. Ariko birasabwa gukurikiza amabwiriza y’isuku

yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima, harimo gupima umuriro ku binjira ndetse no gutanga aho gukarabira intoki cyangwa gukoresha umuti wica udukoko ku miryango.”

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rukomeza rugira ruti “Izi ngamba ni ngombwa mu kurinda buzima bw’abakozi n’abakiriya, bikanatuma ibikorwa by’ubucuruzi bidahagarara.”

Naho ku mabwiriza areba ibikorwa by’ubukerarugendo, RDB ivuga ko na byo bikomeza gukorwa nk’uko bisanzwe mu Rwanda, kandi umutekano w’abashyitsi urizewe.

Igakomeza igira iti “Abasura u Rwanda barasabwa gukomeza gutembera ntacyo bikanga, kandi tubizeza ko ingamba zose zifatwa mu kwirinda

ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg.”

Aya mabwiriza akomeza agira ati “Kubera ko Marburg itandurira mu mwuka, impungenge z’uko hashyirwaho ingamba zo kugabanya ingendo ziracyari nke. Abadusura barizezwa ko abatanga serivisi, haba mu mahoteli n’ahandi, bose bubahiriza amabwiriza y’isuku, harimo gupimwa umuriro, gukaraba intoki kenshi, ndetse no kubahiriza isuku mu buryo bwose bushoboka.”

Ku mabwiriza agomba kubahirizwa ahabera inama n’ibindi bikorwa by’imbonankubone, RDB ivuga ko u Rwanda rukomeza kwakira bikorwa by’imbonankubone harimo n’inama mu buryo bwizewe, kandi umutekano w’abitabira ibyo bikorwa ugashyirwa imbere.

Uru Rwego rugakomeza rugira ruti “Ahantu habera inama harasabwa gushyiraho ingamba z’isuku zinoze, nko gupima umuriro, gutanga aho gukarabira intoki, no kugabanya ibikorwa bisaba kwegerana cyane hagati y’abitabiriye. Ubu buryo bushingiye ku bushakatsi mu bijyanye n’ubuzima bugaragaza ko ibikorwa byose by’imbonankubone byakomeza kandi hakitabwa no kurengera ubuzima w’abitabira n’abakozi.”

RDB yamenyesheje abashoramari ba nyiri ibi bikorwa ko izi ngamba zigamije gukomeza kurinda abaturage, ndetse n’ibikorwa by’ubukungu bigakomeza gukora, ikizeza ko izakomeza gutanga amakuru azaba agezweho bitewe n’azaba yatanzwe n’inzego zibishinzwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 10 =

Previous Post

Karongi: Aho yari yizeye kubonera icyamufasha kwiteza imbere hamusigiye ubukene no gucunaguzwa

Next Post

Hakurikiyeho iki nyuma yuko babiri baturutse mu Rwanda bikanzweho Marburg mu Budage bigateza igikuba?

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hakurikiyeho iki nyuma yuko babiri baturutse mu Rwanda bikanzweho Marburg mu Budage bigateza igikuba?

Hakurikiyeho iki nyuma yuko babiri baturutse mu Rwanda bikanzweho Marburg mu Budage bigateza igikuba?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.