Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, rwatangaje amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Marburg areba ibigo by’ubucuruzi, ahakorerwa ubukerarugendo, ndetse n’ahabera inama n’ibindi bikorwa by’imbonankubone, aho ababikoresha basabwe gushyiraho ingamba zirimo kugabanya ibikorwa bituma abantu begerana cyane.
Aya mabwiriza yashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 03 Ukwakira 2024, ashingiye ku yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg kimaze guhitana abantu 11 mu Rwanda.
Aya mabwiriza y’Urwego rw’lgihugu rw’Iterambere (RDB) arimo areba ibigo by’ubucuruzi, ahakorerwa ubukerarugendo, areba ahakirirwa inama ndetse n’ibindi bikorwa by’imbonankubone.
RDB ivuga ko nk’ibigo by’ubucuruzi “birasabwa gukomeza gukora nk’uko bisanzwe. Ariko birasabwa gukurikiza amabwiriza y’isuku
yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima, harimo gupima umuriro ku binjira ndetse no gutanga aho gukarabira intoki cyangwa gukoresha umuti wica udukoko ku miryango.”
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rukomeza rugira ruti “Izi ngamba ni ngombwa mu kurinda buzima bw’abakozi n’abakiriya, bikanatuma ibikorwa by’ubucuruzi bidahagarara.”
Naho ku mabwiriza areba ibikorwa by’ubukerarugendo, RDB ivuga ko na byo bikomeza gukorwa nk’uko bisanzwe mu Rwanda, kandi umutekano w’abashyitsi urizewe.
Igakomeza igira iti “Abasura u Rwanda barasabwa gukomeza gutembera ntacyo bikanga, kandi tubizeza ko ingamba zose zifatwa mu kwirinda
ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg.”
Aya mabwiriza akomeza agira ati “Kubera ko Marburg itandurira mu mwuka, impungenge z’uko hashyirwaho ingamba zo kugabanya ingendo ziracyari nke. Abadusura barizezwa ko abatanga serivisi, haba mu mahoteli n’ahandi, bose bubahiriza amabwiriza y’isuku, harimo gupimwa umuriro, gukaraba intoki kenshi, ndetse no kubahiriza isuku mu buryo bwose bushoboka.”
Ku mabwiriza agomba kubahirizwa ahabera inama n’ibindi bikorwa by’imbonankubone, RDB ivuga ko u Rwanda rukomeza kwakira bikorwa by’imbonankubone harimo n’inama mu buryo bwizewe, kandi umutekano w’abitabira ibyo bikorwa ugashyirwa imbere.
Uru Rwego rugakomeza rugira ruti “Ahantu habera inama harasabwa gushyiraho ingamba z’isuku zinoze, nko gupima umuriro, gutanga aho gukarabira intoki, no kugabanya ibikorwa bisaba kwegerana cyane hagati y’abitabiriye. Ubu buryo bushingiye ku bushakatsi mu bijyanye n’ubuzima bugaragaza ko ibikorwa byose by’imbonankubone byakomeza kandi hakitabwa no kurengera ubuzima w’abitabira n’abakozi.”
RDB yamenyesheje abashoramari ba nyiri ibi bikorwa ko izi ngamba zigamije gukomeza kurinda abaturage, ndetse n’ibikorwa by’ubukungu bigakomeza gukora, ikizeza ko izakomeza gutanga amakuru azaba agezweho bitewe n’azaba yatanzwe n’inzego zibishinzwe.
RADIOTV10