Saturday, November 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Karongi: Aho yari yizeye kubonera icyamufasha kwiteza imbere hamusigiye ubukene no gucunaguzwa

radiotv10by radiotv10
04/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Karongi: Aho yari yizeye kubonera icyamufasha kwiteza imbere hamusigiye ubukene no gucunaguzwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, agiye kuzuza umwaka yishyuze ibihumbi 900 Frw yambuwe n’itsinda ryo kubitsa no kugurizanya, yari yinjiyemo ateganya ko rizamufasha kwiteza imbere, none n’abagomba kumwishyura iyo agize uwo abibwiraho, bamubwira ko yarindagiye.

Singiranumwe Cyprien wo mu Kagari ka Gitarama mu Murenge wa Bwishyura umaze avuga ko yabaga mu itsinda ‘Sugira’ ry’abantu 10, aho bishyuraga ibihumbi 24 buri cyumweru kuri buri muntu.

Iri tsinda ryo kugabana amafaranga, avuga ko ubwo yari agezweho guhabwa amafaranga, abanyamuryango baryo banze gutanga imisanzu yabo.

Ati “Twagombaga kugabana mu kwa 12 ariko ntabwo twigeze dusoza kubera abantu banze kwishyura, byahise bihagararira aho ntabonye amafaranga. Nagombaga gufata miliyoni n’ibihumbi Magana atatu, hasigara ibihumbi maganacyenda.”

Singiranumwe avuga ko umwaka ugiye gushira yishyuza ahubwo, ariko bamwe aho kumwishyura bamutuka bamubwira ko yarindagiye, bityo agasaba ubuyobozi kumufasha kumwishyuriza.

Umubitsi w’iri tsinda, Nzabirinda Bonaventure uri muri abo 10 batarishyura, avuga ko impamvu ari mu batarishyura kandi ari umuyobozi muri iryo tsinda ari uko na we hari amafaranga bamurimo bityo akaba atayarenzaho andi bityo akavuga ko habuze imbaraga z’ubuyobozi.

Agira ati “Nanjye mu bishyuza amafaranga ndimo, nabasigayemo ijana na mirongo inani ariko bandimo amafaranga agera mu bihumbi magana abiri na, habuze imbaraga zadufasha kugira ngo twishyuze abo bantu cyangwa ingwate zifatwe.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Saiba Gashanana avuga ko ari ubwa mbere yumvise iki kibazo, icyakora agashishikariza uyu muturage kwegera ubuyobozi kugira ngo bugisuzume.

Ati “N’atari ibihumbi maganacyenda aragarurwa, uwo muturage umubwire atugane n’izo nshingano zacu kumufasha.”

Mu gukumira ibibazo nk’ibi bigenda bigaragara mu mikorere y’ibimina n’amatsinda yo kwizigamira, hashize ukwezi Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi isohoye iteka rya Minisitiri ritegeka ko amatsinda n’ibimina byose bigomba kuba byanditse mu Murenge ndetse rikanaha Umurenge inshingano zo gutanga ubufasha n’umurongo mu gihe habonetse ibibazo nk’iki.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 6 =

Previous Post

Impinduka mu mibare y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda

Next Post

Menya ingamba zo kwirinda Marburg zashyiriweho ibikorwa birimo ibyakira abakiliya n’inama

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

by radiotv10
14/11/2025
0

Investor Eugene Nyagahene, founder of Tele 10 Group and owner of a five-star hotel in Karongi District, has announced a...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya ingamba zo kwirinda Marburg zashyiriweho ibikorwa birimo ibyakira abakiliya n’inama

Menya ingamba zo kwirinda Marburg zashyiriweho ibikorwa birimo ibyakira abakiliya n'inama

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.