Menya umubare w’abagore bafite PhD bigisha muri za kaminuza mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umubare w’abagore bari mu burezi no mu buyobozi bw’amashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda bafite impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) wazamutseho hafi kimwe cya kabiri mu myaka itatu nubwo ukiri hasi ugereranyije n’uw’abagabo.

Bikubiye muri raporo nshya y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburinganire n’Ubwuzuzanye GMO (Gender Monitoring Office) yerekana ishusho yo kuzamura uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo.

Izindi Nkuru

Iyi raporo igaragaza ko muri 2022, abakoraga mu rwego rw’uburezi bafite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) bari 1 083, aho abagore bari 162 banganaga na 15%, mu gihe abagabo bari 921.

Nubwo bimeze gutyo, imibare y’abagore yari yarazamutseho 1/2 mu gihe cy’imyaka itatu, kuko muri 2019 bari 93 gusa, bakaza kugera ku 162 muri 2022.

Ni mu gihe umubare w’abagabo bafite iyi mpamyabumenyi y’ikirenga ya PhD yo yari yarazamutseho 35% kuko muri 2019, bwo bari 683, bakaza kugera ku 921 muri 2022.

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi izwi nka ‘cited Education Statistical Yearbooks’ ya 2019-2022, na yo yagaragaje ikinyuranyo kinini cy’imibare y’abarimu b’abagabo n’abagore mu byiciro bitandukanye by’uburezi.

Abarimu b’igitsinagore benshi, bari mu mashuri y’incuke, aho muri icyo gihe bari bagize 85,6% by’abarimu 7 259 bose bigishaga muri iki cyiciro, naho mu mashuri abanza, bwo ab’igitsinagore bari bagize 56,9% mu barimu bose 62 937 bigishaga muri iki cyiciro muri 2022.

Ni mu gihe mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye, abagabo na bo bazaga ari benshi, kuko bari bagize 68,3% y’abarimu 23 968 bigishaga mu mashuri yisumbuye, ndetse no mu mashuri makuru na za kaminuza, aho abagabo bari 81% y’abarimu bose bigishaga muri iki cyiciro.

Naho mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyi-ngiro (TVET), abarimu b’abagore bari bacye cyane, kuko bari 24%, aho bari 778 mu barimu 3 190.

Mu bakozi bo mu mashuri makuru na za kaminuza, abagore bari 823 bagize 19% mu bakozi 4 302 bakoraga muri iki cyiciro muri 2022.

Iyi mibare igaragaza ko “abarimu b’igitsinagabo ari bo bafite imyanya ihemba neza mu mashuri yisumbuye n’amashuri makuru na za kaminuza kurusha bagenzi babo b’abagore.”

Gusa nanone inzego z’uburezi zivuga ko ibi na byo atari bibi kuba abarimu b’igitsinagore bigisha mu mashuri yo hasi, nk’ay’incuke n’abanza, ariko ko bikwiye ko bashyigikirwa bakagera no ku rundi rwego rutuma bahembwa amafaranga atubutse ndetse bakajya no mu buyobozi bw’ibigo by’amashuri.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru