Umuhanzi w’ikirangirire na ‘Bodyguard’ we bagaragaweho ibikomeje kuvugisha benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umurinzi wa Burna Boy yashatse kwangira uyu muhanzi kujugunya ikote rye mu bafana, aho iki gikorwa gikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi byabaye mu bitaramo umuhanzi Burna Boy ari gukora yise ‘I TOLD THEM TOUR’, aho mu cyabereye muri Florida muri Leta Zunze Ubumwe za America, umurinzi we yabaye nk’umubera ibamba ashaka kujugunya ikote mu bafana.

Izindi Nkuru

Burna Boy, asanzwe yizihirwa iyo ari kuririmbira abakunzi be agakuramo kimwe mu byo yambaye cyangwa afite ku rubyiniro akakinagira abafana.

Muri iki gitaramo, bwo byaje gutungurana ubwo Burna Boy yashatse gutanga ikote rye yajya kurijugunyira abafana, umurinzi we akamubera ibamba ashaka kubyanga.

Gusa byaje kurangira sebuja na we amubereye ibamba, asohoza umugambi we, anaga iryo kote rye mu bafana, ariko umurinzi we yabanje kubyanga.

Amashusho yabo barwanira ikote akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, banabivugaho ibitandukanye, aho bamwe batangajwe no kubona umurinzi arwanira na Sebuja ikote yashakaga kwihera abafana be.

Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru