Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya uruhare ntagereranywa rwa BNR mu bukungu bw’u Rwanda mu myaka 60

radiotv10by radiotv10
08/06/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Menya uruhare ntagereranywa rwa BNR mu bukungu bw’u Rwanda mu myaka 60
Share on FacebookShare on Twitter

Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu myaka 60 imaze ifunguye imiryango, yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’Ubukungu bw’Igihugu, aho muri iyi myaka mu Rwanda havutse ibigo by’imari bitandukanye, ku buryo umutungo w’urwego rw’imari ugeze kuri Miliyari 10,5 Frw.

Kuva muri Mata (4) 1964 kugeza muri 2024, imyaka 60 iruzuye Banki Nkuru y’u Rwanda ibonye izuba, itangiye gucungira hafi politiki y’ifaranga ry’u Rwanda n’ubutejegajega bw’urwego rw’imari y’Igihugu. Kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kamena 2024, Banki Nkuru y’u Rwanda yizihije isabukuru y’iyi myaka 60 imaze ibayeho.

Nubwo uru rugendo rwahungabanyijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ihungabana ry’ubukungu bw’isi ryabaye mu mwaka wa 2009, hakiyongeraho Covid-19 na politike mpuzamahanga ikomeje guhungabanya ubukungu; Guverineri wa BNR, John Rwangombwa avuga ko uru urwego ruhagaze neza.

Ati “Mbere y’ibibazo byugarije Isi; ubukungu bwacu bwari buhagaze neza. Nubwo muri 2009 habaye ihungabana ry’ubyukungu rikomeye; hagati y’umwaka wa 2006 na 2020 iyi Banki ifatanyije n’izindi nzego za Leta; umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko washyizwe ku mpuzandengo ya 5,9%. Urwego rw’imari rwateye imbere. Ibigo by’imari byavuye kuri 7 byariho mbere y’umwaka wa 1994, ubu hari banki 11. Hari kandi ibigo by’imari iciriritse 461. Ibigo 12 bitanga serivizi z’ubwishingizi, ibigo 33 bitanga serivizi yo kwishyurana mu ikoranabuhanga. Abatanga serivisi z’ivunjisha 78. Ibyo byose bicungwa na Banki Nkuru y’u Rwanda.”

Uru rugamba rwo guhangana n’ingaruka z’ibibazo byugarije Isi ku bukungu bw’u Rwanda; Abebe Aemro Selassie ureberera Umugabane wa Afurika mu Kigega Mpuzamahanga cy’Imari IMF; yavuze ko byafashije abashoramari.

Ati “Izamuka ry’ibiciro mu Rwanda ryagumye hasi ugereranyije n’ibindi Bihugu byo muri aka karere. Ibyo byatumye ifaranga ry’Igihugu rikomeza guhangana ku isoko, iyi politike yateje imbere ishoramari; inatuma ubukungu bw’iki Gihugu bushikama.”

Banki y’Isi ishingiye ku ntambwe urwego rw’imari rugezeho mu Rwanda; yavuze ko izakomeza kugirana imikoranire ya hafi n’u Rwanda mu kurushaho kwegereza abaturage serivisi z’imari.

Visi Perezida wa Banki y’Isi ushinzwe afurika y’uburasirazuba n’iy’amajyepf, Dr Victoria Kwakwa, yagize ati “Twe nka Banki y’Isi tuzakomeza gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda ndetse na Banki Nkuru y’Igihugu mu kurushaho kugeza ku baturage serivisi z’imari. Twizeye ko mu mwaka iri imbere u Rwanda ruzageza serivisi z’imari ku baturage bose.”

Mu rwego rwo kurushaho kuzuza nshingano za Banki Nkuru y’u Rwanda; Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasabye iyi Banki irushaho gushyira imbere ingingo yo kurinda umutekano w’imari y’Igihugu.

Yagize ati “Guverinoma irashima uruhare rwanyu mu kurinda no gukoresha neza ubwizigamire bw’abaturage mu iterambere ry’ubukungu bwabo. Icya kabiri tugomba gutekereza cyane ku byaha bishya biri kuvuka, aho harimo isaakaara ry’imikoreshereze y’ubwenge bw’ubukorano, ibyaha bikoresha ikoranabuhanga mu bigo by’imari ndetse no kunyereza amafaranga. Ndashishikariza Banki Nkuru y’Igihugu n’inzego z’imari gukomeza kunoza uburyo bwose guhangana n’ibyo bibazo.”

Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2006 kugeza muri 2023; umutungo w’urwego rw’imari wikubye inshuro 21, aho wavuye kuri miliyayi 500 Frw ugera kuri miliyari ibihumbi 10,5 Frw.

Muri icyo gihe kandi inguzanyo Banki zahaye abikorera ku giti cyabo, zavuye kuri miliyari 177 Frw zigera kuri miliyari ibihumbi 4,2 Frw, bivuze ko zikubye inshuro 24.

Iyi banki kandi igaragaza ko abakozi b’uru rwego bavuye kuri 96 mu mwaka wa 1995 ubu bageze kuri 580 muri 2024. Impuzandengo y’imyaka yabo nayo yavuye kuri 57 igera 48.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa
Iki gikorwa cyanitabiriwe na bamwe mu bayobozi mu nzego z’ubukungu

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − eight =

Previous Post

Perezida Kagame yagaragarije urubyiruko uko ibigoye bitarubuza kugera ku ntego zarwo

Next Post

Igikekwa ku cyatumye Tshisekedi atitabira Inama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igikekwa ku cyatumye Tshisekedi atitabira Inama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC

Igikekwa ku cyatumye Tshisekedi atitabira Inama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.