Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu myaka 60 imaze ifunguye imiryango, yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’Ubukungu bw’Igihugu, aho muri iyi myaka mu Rwanda havutse ibigo by’imari bitandukanye, ku buryo umutungo w’urwego rw’imari ugeze kuri Miliyari 10,5 Frw.
Kuva muri Mata (4) 1964 kugeza muri 2024, imyaka 60 iruzuye Banki Nkuru y’u Rwanda ibonye izuba, itangiye gucungira hafi politiki y’ifaranga ry’u Rwanda n’ubutejegajega bw’urwego rw’imari y’Igihugu. Kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kamena 2024, Banki Nkuru y’u Rwanda yizihije isabukuru y’iyi myaka 60 imaze ibayeho.
Nubwo uru rugendo rwahungabanyijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ihungabana ry’ubukungu bw’isi ryabaye mu mwaka wa 2009, hakiyongeraho Covid-19 na politike mpuzamahanga ikomeje guhungabanya ubukungu; Guverineri wa BNR, John Rwangombwa avuga ko uru urwego ruhagaze neza.
Ati “Mbere y’ibibazo byugarije Isi; ubukungu bwacu bwari buhagaze neza. Nubwo muri 2009 habaye ihungabana ry’ubyukungu rikomeye; hagati y’umwaka wa 2006 na 2020 iyi Banki ifatanyije n’izindi nzego za Leta; umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko washyizwe ku mpuzandengo ya 5,9%. Urwego rw’imari rwateye imbere. Ibigo by’imari byavuye kuri 7 byariho mbere y’umwaka wa 1994, ubu hari banki 11. Hari kandi ibigo by’imari iciriritse 461. Ibigo 12 bitanga serivizi z’ubwishingizi, ibigo 33 bitanga serivizi yo kwishyurana mu ikoranabuhanga. Abatanga serivisi z’ivunjisha 78. Ibyo byose bicungwa na Banki Nkuru y’u Rwanda.”
Uru rugamba rwo guhangana n’ingaruka z’ibibazo byugarije Isi ku bukungu bw’u Rwanda; Abebe Aemro Selassie ureberera Umugabane wa Afurika mu Kigega Mpuzamahanga cy’Imari IMF; yavuze ko byafashije abashoramari.
Ati “Izamuka ry’ibiciro mu Rwanda ryagumye hasi ugereranyije n’ibindi Bihugu byo muri aka karere. Ibyo byatumye ifaranga ry’Igihugu rikomeza guhangana ku isoko, iyi politike yateje imbere ishoramari; inatuma ubukungu bw’iki Gihugu bushikama.”
Banki y’Isi ishingiye ku ntambwe urwego rw’imari rugezeho mu Rwanda; yavuze ko izakomeza kugirana imikoranire ya hafi n’u Rwanda mu kurushaho kwegereza abaturage serivisi z’imari.
Visi Perezida wa Banki y’Isi ushinzwe afurika y’uburasirazuba n’iy’amajyepf, Dr Victoria Kwakwa, yagize ati “Twe nka Banki y’Isi tuzakomeza gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda ndetse na Banki Nkuru y’Igihugu mu kurushaho kugeza ku baturage serivisi z’imari. Twizeye ko mu mwaka iri imbere u Rwanda ruzageza serivisi z’imari ku baturage bose.”
Mu rwego rwo kurushaho kuzuza nshingano za Banki Nkuru y’u Rwanda; Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasabye iyi Banki irushaho gushyira imbere ingingo yo kurinda umutekano w’imari y’Igihugu.
Yagize ati “Guverinoma irashima uruhare rwanyu mu kurinda no gukoresha neza ubwizigamire bw’abaturage mu iterambere ry’ubukungu bwabo. Icya kabiri tugomba gutekereza cyane ku byaha bishya biri kuvuka, aho harimo isaakaara ry’imikoreshereze y’ubwenge bw’ubukorano, ibyaha bikoresha ikoranabuhanga mu bigo by’imari ndetse no kunyereza amafaranga. Ndashishikariza Banki Nkuru y’Igihugu n’inzego z’imari gukomeza kunoza uburyo bwose guhangana n’ibyo bibazo.”
Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2006 kugeza muri 2023; umutungo w’urwego rw’imari wikubye inshuro 21, aho wavuye kuri miliyayi 500 Frw ugera kuri miliyari ibihumbi 10,5 Frw.
Muri icyo gihe kandi inguzanyo Banki zahaye abikorera ku giti cyabo, zavuye kuri miliyari 177 Frw zigera kuri miliyari ibihumbi 4,2 Frw, bivuze ko zikubye inshuro 24.
Iyi banki kandi igaragaza ko abakozi b’uru rwego bavuye kuri 96 mu mwaka wa 1995 ubu bageze kuri 580 muri 2024. Impuzandengo y’imyaka yabo nayo yavuye kuri 57 igera 48.
David NZABONIMPA
RADIOTV10