Igikekwa ku cyatumye Tshisekedi atitabira Inama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi ntiyitabiriye Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho bikekwa ko ashobora kuba atarishimiye ibiherutse gutangazwa n’umwe muri bo, ari we Perezida wa Kenya.

Iyi Nteko Idasanzwe ya 23 y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kamena 2024, yabaye hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga.

Izindi Nkuru

Yayobowe na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit unayoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, ndetse initabirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga na bagenzi be b’Ibihugu bigize uyu Muryango, barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Yanitabiriwe kandi n’abandi Bakuru b’Ibihugu, nka Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Madamu Samia Suluhu Hasssn wa Tanzania, na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia, mu gihe Perezida William Ruto, yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, ndetse Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye na we ahagararirwa na Visi Perezida Prosper Bazombanza.

Perezida Kagame n’abandi barimo Museveni bitabiriye iyi nama

Iyi Nama idasanzwe kandi yanemerejwemo Umunyamabanga Mukuru wa EAC mushya, ari we Umunyakenyakazi, Veronica Mueni Nduva, wahise anarahirira izi nshingano asimbuyeho Dr Peter Mathuki na we w’Umunyakenya.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi ntiyitabiriye iyi nama idasanzwe ya EAC, aho bivugwa ko ashobora kuba yararakariye Perezida wa Kenya, William Ruto kubera ibyo aherutse kuvuga ku miyoborere y’Igihugu cye [cya Congo Kinshasa].

Perezida wa Sudani y’Epfo uyobora EAC, kandi yahamagaye Perezida wa DRC cyangwa uwaba amahugarariye, ariko batangaza ko adahari.

Ikinyamakuru Africa Intelligence gikunze gutangaza inkuru zicukumbuye, cyavuze ko “Perezida wa Congo atishimiye ibyatangajwe na William Ruto ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC, akaba ari kubigaragariza ubutegetsi bwa Nairobi ndetse n’ibindi Bihugu binyamuryango by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Perezida William Ruto mu kiganiro aherutse kugirana na Jeune Afrique, yagarutse ku bibazo by’umutekano bimaze kuba agatereranzamba muri Congo Kinshasa, by’umwihariko ku kuba ubutegetsi bw’iki Gihugu bwarakunze kubyegeka ku Rwanda, avuga ko ibi bibazo ari iby’Abanyekongo ubwabo.

Ruto yavuze ko ubwo Abakuru b’Ibihugu bigize EAC bahuriraga mu nama, babajije “niba umutwe wa M23 ari Abanyarwanda cyangwa ari Abanyekongo, ariko DRC ivuga ko ari Abanyekongo. Byari bibaye urucabana. None se niba ari Abanyekongo, ikibazo gihinduka gute icy’u Rwanda cyangwa icya Kagame?”

Muri iki kiganiro, Perezida William Ruto yavuze ko umuti w’ibibazo byo muri Congo wagiye ugaragazwa kenshi kandi ko ugomba kuzava mu nzira za politiki, ariko ukava mu bushake bw’ubutegetsi bwa Congo n’Abanyekongo ubwabo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru