Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igikekwa ku cyatumye Tshisekedi atitabira Inama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC

radiotv10by radiotv10
08/06/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Igikekwa ku cyatumye Tshisekedi atitabira Inama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi ntiyitabiriye Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho bikekwa ko ashobora kuba atarishimiye ibiherutse gutangazwa n’umwe muri bo, ari we Perezida wa Kenya.

Iyi Nteko Idasanzwe ya 23 y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kamena 2024, yabaye hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga.

Yayobowe na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit unayoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, ndetse initabirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga na bagenzi be b’Ibihugu bigize uyu Muryango, barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Yanitabiriwe kandi n’abandi Bakuru b’Ibihugu, nka Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Madamu Samia Suluhu Hasssn wa Tanzania, na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia, mu gihe Perezida William Ruto, yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, ndetse Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye na we ahagararirwa na Visi Perezida Prosper Bazombanza.

Perezida Kagame n’abandi barimo Museveni bitabiriye iyi nama

Iyi Nama idasanzwe kandi yanemerejwemo Umunyamabanga Mukuru wa EAC mushya, ari we Umunyakenyakazi, Veronica Mueni Nduva, wahise anarahirira izi nshingano asimbuyeho Dr Peter Mathuki na we w’Umunyakenya.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi ntiyitabiriye iyi nama idasanzwe ya EAC, aho bivugwa ko ashobora kuba yararakariye Perezida wa Kenya, William Ruto kubera ibyo aherutse kuvuga ku miyoborere y’Igihugu cye [cya Congo Kinshasa].

Perezida wa Sudani y’Epfo uyobora EAC, kandi yahamagaye Perezida wa DRC cyangwa uwaba amahugarariye, ariko batangaza ko adahari.

Ikinyamakuru Africa Intelligence gikunze gutangaza inkuru zicukumbuye, cyavuze ko “Perezida wa Congo atishimiye ibyatangajwe na William Ruto ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC, akaba ari kubigaragariza ubutegetsi bwa Nairobi ndetse n’ibindi Bihugu binyamuryango by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Perezida William Ruto mu kiganiro aherutse kugirana na Jeune Afrique, yagarutse ku bibazo by’umutekano bimaze kuba agatereranzamba muri Congo Kinshasa, by’umwihariko ku kuba ubutegetsi bw’iki Gihugu bwarakunze kubyegeka ku Rwanda, avuga ko ibi bibazo ari iby’Abanyekongo ubwabo.

Ruto yavuze ko ubwo Abakuru b’Ibihugu bigize EAC bahuriraga mu nama, babajije “niba umutwe wa M23 ari Abanyarwanda cyangwa ari Abanyekongo, ariko DRC ivuga ko ari Abanyekongo. Byari bibaye urucabana. None se niba ari Abanyekongo, ikibazo gihinduka gute icy’u Rwanda cyangwa icya Kagame?”

Muri iki kiganiro, Perezida William Ruto yavuze ko umuti w’ibibazo byo muri Congo wagiye ugaragazwa kenshi kandi ko ugomba kuzava mu nzira za politiki, ariko ukava mu bushake bw’ubutegetsi bwa Congo n’Abanyekongo ubwabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 6 =

Previous Post

Menya uruhare ntagereranywa rwa BNR mu bukungu bw’u Rwanda mu myaka 60

Next Post

Ihuriro ryiyemeje guhindura ubutegetsi muri Congo ririmo na M23 rikomeje kunguka amaboko arishyigikiye

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ihuriro ryiyemeje guhindura ubutegetsi muri Congo ririmo na M23 rikomeje kunguka amaboko arishyigikiye

Ihuriro ryiyemeje guhindura ubutegetsi muri Congo ririmo na M23 rikomeje kunguka amaboko arishyigikiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.