Wednesday, September 11, 2024

Ihuriro ryiyemeje guhindura ubutegetsi muri Congo ririmo na M23 rikomeje kunguka amaboko arishyigikiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 uri mu Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), uravuga ko iri huriro rigamije kurandura imitegekere mibi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rikomeje kunguka afatanyabikorwa.

Byatangajwe na Perezida wa M23, Betrand Bisimwa agendeye ku butumwa bwatanzwe n’Umutwe wa Politiki wa FCDC (Front Citoyen pour la Dignité) uharanira ubusugire bwa Congo.

Betrand Bisimwa yifashishije ubutumwa bwatanzwe n’uyu mutwe, yagize ati “Imitwe myinshi ya Politiki n’imiryango itandukanye ya sosiyete Sivile, iherutse kwiyunga kuri Alliance Fleuve Congo, AFC ari yo Front Citoyen pour la Dignité du Congo, FCDC yamaze guhamya kwinjira muri iri Huriro nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wabo AMANI Steven.”

Mu butumwa bw’amashusho bwa Amani Steven, atangira avuga ko “Twe Abanyekongo b’Abadiyasipora twibumbiye muri Front Citoyen pour la Dignité du Congo, mu magambo ahinnye FCDC”, bakomeje guhangayikishwa n’ibibazo uruhuri byugarije Igihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Avuga ko ubutegetsi bw’iki Gihugu ari bwo buri inyuma y’ibyo bibazo bicyugarije, by’umwihariko Perezida wacyo, Felix Tshisekedi, anagaragaza bimwe mu bibazo uruhuri biri muri iki Gihugu.

Ati “Tugendeye ku ivangura rikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’abaturage, ihohoterwa rishingiye ku bwoko, ibikorwa byo gutwika imitungo ya bamwe mu baturage, gusahura ibyabo, kuba bakomeje kwicwa, bikomeje kugaragara mu Gihugu […] Tugendeye ku kutubahiriza Itegeko Nshinga bikorwa n’inzego za Leta, kutubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, by’umwihariko kuba hari abamara igihe kinini badahembwa, umuco wa ruswa wamaze gufata intera idasanzwe.

Tugendeye ku ibura rikabije ry’ibikorwa remezo by’ibanze, ndetse n’ibura ry’imibereho y’ingenzi y’abaturage b’Igihugu. Tugendeye kuri ruswa ihambaye igaragara mu nzego za Leta ndetse n’ubutegetsi budashoboye. Tugendeye ku buriganya bwakozwe mu matora yabaye tariki 27 Ukuboza 2023 ndetse byanemejwe binyuranyije n’amategeko n’Urukiko rushinzwe Itegeko Nshinga…”

Yakomeje agaragaza ibyatumye bafata icyemezo cyo kwiyunga kuri AFC, Amani Steven; yakomeje avuga kandi ko imiryango mpuzahanga n’iyo mu karere ikomeje guceceka, kuri ibi bibazo byose.

Ati “Kubera uyu mwuka udasanzwe, twebwe Front Citoyen pour la Dignité, twanze gukomeza kurebera, mu gihe Igihugu cyacu gikomeje kugarizwa n’ibibazo, tugomba kwiha umukoro wo gukunda igihugu tukagira icyo dukora dutabara Igihugu cyacu.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts