Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yashidikanyije ku itangazo ry’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, ryamagana amagambo akurura urugomo yavuzwe n’umuyoboke wa UPDS witwa Fils Mukoko wahamagariye Abanyekongo kwibasira Abanyaburayi byumwihariko Ababiligi, avuga ko niba Muyaya yabivuze abikuye ku mutima, muri Congo hatari kuba harabanje imvugo z’abayobozi banyuranye zikurura urwangano.
Nduhungirehe yabigarutseho mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, asubiza umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, wari wamaganwe n’amagambo ya Mukoko wahamagariye ubutegetsi guha intwaro urubyiruko kugira ngo rwibasire abanyaburayi baba muri Congo nyuma yuko u Bubiligi bukoze igikorwa cyo gusaka ingo za bamwe mu bo mu muryango wa Perezida Felix Tshisekedi.
Amagambo ashinjwa Fils Mukoko yasabaga abaturage ba RDC gufata intwaro bakarwanya abanyamahanga bo mu bihugu by’u Burengerazuba, by’umwihariko Ababiligi baba muri icyo gihugu.
Mu gusubiza kuri ayo magambo, Patrick Muyaya yavuze ko ateye ubwoba kandi adashobora gufatwa nk’ahagarariye Guverinoma ya DRC cyangwa ikindi kigo cya Leta. Yongeyeho ko Kinshasa itazihanganira amagambo ashishikariza urugomo cyangwa agamije kwibasira Ibihugu by’inshuti zayo byo mu Burengerazuba.

Nduhungirehe yibukije amagambo ya Kayikwamba
Mu kugaragaza impamvu ashidikanya ku itangazo rya Patrick Muyaya, Nduhungirehe yibukije amagambo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner yavuze muri Mutarama 2025, ubwo yari mu nama y’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano.
Icyo gihe Kayikwamba Wagner yagize ati “Niba aka Kanama katesheje agaciro inshingano zako, abaturage bo mu mihanda bazabyikorera, kandi nk’uko mubizi neza, abari mu mihanda nta gahunda bagira kandi nta kwifata.”
Nduhungirehe yavuze ko ayo magambo yatangajwe ku munsi umwe n’ibitero byagabwe ku biro bya za Ambasade z’Ibihugu bitandukanye i Kinshasa, birimo n’iby’u Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Uku kwamagana kwa ‘Guverinoma ya Congo’ kwari kuba kuvuye ku mutima iyo kutaza gukurikira uruhererekane rurerure rw’amagambo y’urwango n’ashishikariza abantu guteza imvururu yavuzwe n’abayobozi ba Congo.”
Yashinje inzego z’umutekano za DRC kurebera ubwo bugizi bwa nabi bukaba, aho kugira ngo ziburizemo ibyo bitero.
Mu gihe cy’iyo mvururu, nibura za ambasade n’izindi ntumwa z’ibihugu by’amahanga 10 zagabweho ibitero. Nyuma yaho, Guverinoma ya RDC yagaragaje ko ibabajwe n’ibyo bitero, iniyemeza kurinda ibiro by’izi ntumwa z’amahanga.
DRC yavuze ko yafashe ingamba
Nyuma y’amagambo ya Fils Mukoko, Muyaya yatangaje ko urwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru muri DRC, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kinshasa n’izindi nzego bireba bahawe amabwiriza yo kugira icyo bakora kuri icyo kibazo.
Yavuze kandi ko hafashwe ingamba zo kurinda ambasade, abakozi bazo n’inyubako zikoreramo, mu rwego rwo gukumira ibikorwa by’urugomo bishobora kubibasira.

RADIOTV10