• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagaragaje impamvu umusonga w’Abanyekongo bagirirwa nabi n’ubutegetsi bwabo ubuza u Rwanda gusinzira

radiotv10by radiotv10
06/03/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Min.Nduhungirehe yagaragaje impamvu umusonga w’Abanyekongo bagirirwa nabi n’ubutegetsi bwabo ubuza u Rwanda gusinzira
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, avuga ko u Rwanda nk’Igihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, ruhora ruterwa impungenge n’ibikorwa bibi bikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, kuko ruzi uburemere n’ingaruka zabyo.

Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Joshua Barnes w’ikinyamakuru Firstpost cyo mu Buhindi, cyagarutse ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nduhungirehe abajijwe niba ibihano Leta Zunze Ubumwe za America ziherutse gufatira Ingabo z’u Rwanda, bizatanga umuti urambye wa biriya bibazo byakunze kugenda byisubira mu bihe runaka, yavuze ko bidashoboka.

Ati “Ibi ntabwo ari byo bihano bya mbere bifatiwe u Rwanda, muri za 2012 na 2013 hari ibindi bihano mu ntambara ya mbere ya M23. Hari amakimbirane ya mbere yarangiye muri 2013 hakoreshejwe imbaraga za gisirikare ariko umuzi w’ayo makimbirane ntiwigeze ukemurwa. Ni yo mpamvu aya makimbirane yagarutse nyuma y’imyaka umunani, mu Kwakira 2021.”

Nduhungirehe avuga ko iki ari cyo gihe ngo hashakwe umuti haherewe mu mizi y’ibibazo, kugira ngo ariya makimbirane ashyirweho akadomo mu buryo bwa burundu.

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko impamvu u Rwanda rwakunze kugaragaza uko biriya bibazo byakemurwa, ari uko amateka yarwo afitanye isano n’ibikorerwa Abanyekongo byanatumye havuka uriya mutwe wa M23.

U Rwanda n’abayobozi barwo, bakunze gutabariza Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bakomeje kugirirwa nabi n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo, banagaragaza uburyo ibi bibazo byashakirwa umuti.

Minisitiri Nduhungirehe ati “Mu Rwanda mu 1994, twashegeshwe na Jenoside, rero iyo twumvise ingengabitekerezo ya Jenoside, iyo twumvise amagambo nk’ayakoreshwaga mbere ya Jenoside [kuko hari abakoreshaga ‘inyenzi’ cyangwa mikorobe] babyita Abatutsi, aracyakoreshwa muri DRC yewe n’abayobozi barayakoresha, rero biraduhangayikisha kuko ibyatubayeho mu 1994 ntibizongera kubaho ukundi.”

Nduhungirehe kandi yagarutse ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu ufashwa na Guverinoma ya DRC ukaba unakorana n’abacancuro bahawe akazi n’ubutegetsi bwa kiriya Gihugu.

Avuga ko ibibazo byo muri Congo byarushijeho kuba bibi ubwo ubutegetsi bw’iki Gihugu bwakinjijemo abanyamahanga, barimo abo bacancuro, n’ingabo z’u Burundi.

Avuga ko kandi ikibabaje ari uko abo bose bakorana na FDLR ifite umugambi wo kugaruka mu Rwanda kugira ngo urangize umugambi watangije wo kurimbura Abatutsi.

Ati “Ntabwo bazabigeraho. Ni yo mpamvu twashyizeho ingamba z’ubwirinzi kugira ngo dukomeze kurinda abaturage bacu n’imipaka yacu.”

Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rugihagaze ku bushake bwarwo bwo kuba ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC byabonerwa umuti binyuze mu nzira z’amahoro, kandi ko rugifitiye icyizere amasezerano y’i Washington rwasinyanye na Congo mu kwezi k’Ukuboza 2025.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − thirteen =

Previous Post

Eng.-Minister Nduhungirehe Explains Rwanda’s Concerns Over Genocide Ideology Among DRC Officials

Next Post

Agezweho: Abanyanyarwanda baba muri UAE na Bahrain nta n’umwe uragirwaho ingaruka n’ibitero bya Iran

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Agezweho: Abanyanyarwanda baba muri UAE na Bahrain nta n’umwe uragirwaho ingaruka n’ibitero bya Iran

Agezweho: Abanyanyarwanda baba muri UAE na Bahrain nta n’umwe uragirwaho ingaruka n’ibitero bya Iran

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.