• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

radiotv10by radiotv10
18/11/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bitangaje kubona Umuganga Dr Denis Mukwege wanahawe igihembo cy’amahoro ‘Nobel’ yamagana ubwicanyi bwakorewe kwa ku ivuriro rya Byambwe muri Kivu ya Ruguru, ariko akirengagiza kuvuga ababukoze.

Ni nyuma yuko uyu Muganga w’Umunyekongo wahawe igihembo Mpuzamahanga Cyitiriwe Nobel, agaragaje agahinda yatewe na buriya bwicanyi bwakorewe abari ku Kigo Nderabuzima cya Byambwe.

Ubwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku ya 14 rishyira ku ya 15 Ugushyingo 2025, bwanamaganywe n’Ibiro by’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, dore ko ririya vuriro bwakorewemo ari irya Kiliziya.

Ibiro bya Papa, byamaganaga ubu bwicani bwakorewe abo muri Paruwayi yitiriwe Mutagatifu Paul ya Byambwe mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, byavugaga ko bwatwaye ubuzima bw’abantu 28 ndetse n’ivuriro rigatwika.

Mu butumwa bwa Dr Denis Mukwege, we yavuze ko “mu bantu 17 bishwe, 11 ni abagore bari baryamye mu cyumba cy’ababyeyi bagiye kubyara.”

Yakomeje agira ati “Nk’umuganga w’ababyeyi n’inzobere mu ndwara z’abagore, namaganye nivuye inyuma ibi bikorwa bibi. Kugirira nabi abagore batanga ubuzima ni icyaha ndengakamere kurusha ibindi byose, kandi si n’umugambi w’iterabwoba ku baturage gusa, ahubwo ni no kurimbura igice cy’umuryango mugari.”

Yakomeje avuga ko Isi idakwiye kurebera ibikorwa nk’ibi bya Jenoside ngo ikorerwa Abanyekongo, avuga ko hakwiye kugira igikorwa mu maguru mashya, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abasivile bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, atanga igitekerezo kuri ubu butumwa bwa Dr Denis Mukwege; yavuze ko “abakoze aya marorerwa barazwi neza, ni iby’ihebe by’Abanya-Uganda bya ADF. Biratangaje kubona Dr Denis Mukwege, ufite intego yo kumenyesha umuryango mpuzamahanga (ugendeye ku bo yasangije ubutumwa bwe kuri X) yibagirwa kubivuga mu butumwa bwe burebure bwo kwamagana kandi bigaragara ko yafashe umwanya uhagije wo kubutegura.”

Umutwe wa ADF-NALU urwanya ubutegetsi bwa Uganda ukaba ufite ibirindiro mu mashyamba ya DRC, wakunze gukora ibikorwa nk’ibi by’ubugome ndengakamere, wica abaturage ukanabatwikira ibyabo.

Dr. Denis yamaganye buriya bwicanyi
Minisitiri Nduhungire avuga ko bitangaje kubona yirengagiza kuvuga ababukoze
Ubwo hashyingurwaga abahaburiye ubuzima

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 10 =

Previous Post

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

Next Post

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

Related Posts

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.