MINEDUC yagaragaje ikitagomba kuba mu bihembo ababyeyi bazaha abanyeshuri baje mu biruhuko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Uburezi, yamenyesheje ababyeyi ko nubwo abanyeshuri baje mu biruhuko by’iminsi mikuru ariko mu bihembo bazabaha hatagomba kuzamo inzoga.

Ni mu butumwa iyi Minisiteri yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, bugenewe ababyeyi bafite abanyeshuri bazatangira ibiruhuko by’iminsi mikuru kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022.

Izindi Nkuru

Ubu butumwa bugira buti “Babyeyi, Abanyeshuri batashye mu biruhuko by’iminsi mikuru. Mu bihembo mugenera abana banyu, inzoga ntizigomba kubamo!”

Ubu butumwa bwa MINEDUC bukomeza bugira buti “Inzoga ni umwanzi ukomeye w’inzozi z’umwana wawe. Umuto wese uri munsi y’imyaka 18, ntiyemerewe kuzinywa. Inzoga si iz’abato”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na rwo ruherutse kugenera urubyiruko ubutumwa bw’ibi bihe by’iminsi mikuru binjiyemo, rwabasabye kwirinda ingeso mbi rukomeje kugaragaramo muri iyi minsi nk’ubusinzi n’ubusambanyi.

Ubu butumwa bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bwatanzwe muri iki cyumweru, bwagiraga buti “RIB irashishikariza Abaturarwanda cyane cyane urubyiruko kwirinda ibyaha n’ingeso mbi zirimo ubusinzi, gusambanya abana, ibiyobyabwenge, n’ibindi.”

Ubu butumwa bwose bugenewe abakiri bato, buje mu gihe bamaze iminsi batungwa agatoki kwijandika mu ngeso mbi zirimo ubusinzi n’ubusambanyi, zinafatwa nk’umwanzi watuma ejo h’u Rwanda hataba heza nkuko hifuzwa.

RADIOTV10

Comments 1

  1. ISHIMWE Claude says:

    Nukuru bigende gutyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru