Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Minisitiri Gatabazi yavuze ku Badepite b’u Bwongereza basuye Ingabire Victoire iwe mu rugo

radiotv10by radiotv10
21/06/2022
in Uncategorized
0
Minisitiri Gatabazi yavuze ku Badepite b’u Bwongereza basuye Ingabire Victoire iwe mu rugo
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yagize icyo avuga ku munyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza wasuwe iwe mu rugo na bamwe mu Badepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza.

Uyu munyapolitiki ufite ishyaka DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, ni we ubwe yitangarije ko yasuwe n’izi ntumwa za rubanza zo mu Bwongereza.

Mu butumwa yatambukije kuri Twitter ye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, Ingabire Victoire yagize ati “Ndashimira Abadepite bo mu Bwongereza bansuye iwanjye mu rugo.”

Aba Badepite basuye Ingabire Victoire, barimo Chi Onwurah, Pauline Latham bombi bahagarariye ishyaka rizwi nka Labour Party, Harriett Baldwin uhagarariye ishyaka rya Conservative Party na Jeremy Purvis uhagarariye ishya Liberal Democrat.

Thanks UK MPs for paying me a visit to my home today @ChiOnwurah MP (Labour party), @hbaldwin MP (Conservative party) @Pauline_Latham MP ( Labour party) @PurvisTweed (Liberal Democrat) @JackDavid91 Policy & Research Manager & @NickWestcottRAS, Director @royafrisoc #CHOGM2022 pic.twitter.com/ogNnnjDv3h

— Victoire Ingabire (@VictoireUmuhoza) June 20, 2022

Izi ntumwa za rubanza zo mu Bwongereza zasuye Ingabire Victoire, zari kumwe kandi n’abandi bayobozi bo mu Bwongereza barimo Jack Patterson usanzwe ari umukozi w’Inteko yo mu Bwongereza ushizwe ububanyi n’amahanga.

Iki gikorwa cyakozwe n’aba banyapolitiki bo mu Bwongereza basuye Ingabire Victoire ukunze kugaragaza ibyo yita ko bitagenda mu Rwanda, cyagarutsweho na bamwe mu banyapolitiki bo mu Rwanda barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney.

Gatabazi Jean Marie Vianney, yagize ati “Gusurwa n’Abadepite bo mu Bwongereza bigaragaza ko mu Rwanda buri wese agerwaho n’Uburenganzira bwa Muntu byuzuye.”

Ingabire Victoire wari warakatiwe igihano cy’imyaka 15 yakatiwe n’urukiko rw’ikirenga nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, muri Nzeri 2018, yarekuwe ku bw’imbabazi za Perezida Paul Kagame.

Aba Badepite bo mu Bwongereza basuye Ingabire Victoire

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + two =

Previous Post

Kamonyi: Umupadiri w’Umunya-Espagne umaze imyaka 20 atabarutse yashimiwe imbuto yereye ab’i Ngamba

Next Post

M23 yagaragaje aho ihagaze ku myanzuro y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yagaragaje aho ihagaze ku myanzuro y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC

M23 yagaragaje aho ihagaze ku myanzuro y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.