Minisitiri w’Intebe mushya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Madamu Judith Suminwa yizeje kugarura umutekano umaze igihe warabuze mu burasirazuba bw’iki Gihugu.
Yabivuze nyuma yo kurahirira inshingano ze nka minisitir w’intebe mushya Madamu Judith Suminwa akaba n’umugore wa mbere uhawe inshingano nk’izi muri iki Gihugu yavuze ko atewe ishema no kuba yarahawe uyu mwanya.
Madamu Judith Suminwa yasezeranije ko mu byo agiye kwitaho, harimo no kugarura amahoro n’umutekano bimaze imyaka 30 bisa nk’aho byabuze mu burasirazuba bw’iki Gihugu.
Yavuze ko ibi bizajyana no kongera 20% by’ingengo y’imari y’imyaka 5 mu gisirikare na polisi, yavuze kandi ko azakora ibishoboka byose ngo iki Gihugu cyunge ubumwe mu myaka 5 agiye kumara ku buyobozi.
Ikindi ngo ni ugukemura ikibazo cy’urubyiruko rwabuze akazi ndetse no gusaranganya ubukungu. Kuri uyu wa Kabiri kandi harahiye abahawe inshingano muri Guverinoma nshya iherutse gushyirwaho.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10