Monday, September 9, 2024

Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi bakomeye muri Sudan bafunzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Intebe wa Sudan, Abdalla Hamdok n’abandi bayobozi banyuranye muri Guverinoma ye batawe muri yombi n’Igisirikare bikaba byateje imidugararo ikomeye muri kiriya Gihugu aho ubu abaturage uruvunganzoka biraye mu mihanda bamagana kiriya gikorwa.

Minisiteri w’Itumanaho muri Kiriya Gihugu cya Sudan yatangaje iri tabwa muri yombi rya Minisitiri w’Intebe Abdalla Hamdok, yatangaje ko abantu bitwaje intwaro baje bakamufata bakajya kumufunga.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP dukesha aya makuru, biratangaza ko igisirikare kandi cyafashe Radio na Televiziyo by’Igihugu ndetse kigafunga bamwe mu bayobozi b’ibi bitangazamakuru.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere aho abaturage uruvunganzoka bahise bakwira mu mihanda bamagana ifungwa rya Minisitiri w’Intebe wabo ndetse na bamwe mu bayobozi muri Guverinoma.

Minisitiri w’Intebe Abdalla Hamdok atawe muri yombi nyuma yo kwanga kurekura ubutegetsi bwari bumaze iminsi buvugwaho gushaka guhirikwa.

Minisiteri y’Itumanaho muri Sudan yanyujije ubutumwa kuri Facebook, bugira buti “Nyuma y’uko yanze kuva ku butegetsi, igisirikare cyafashe Minisitiri w’Intebe Abdalla Hamdok kijya kumufungira ahantu hatazwi.”

Ubwo hari hagiye kuba ihirikwa ry’ubutegetsi, hari abasirikare bakomeye batawe muri yombi ari na byo byazamuye umwuka mubi hagati y’Igisirikare n’abasivile bayoboye Sudan kuva muri 2019 ubwo Omar al-Bashir yahirikwaga ku butegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts