Sudan: Abarimo Misitiri w’intebe bafungiwe mu nzu zabo n’abitwaje intwaro

Mu rukerera rw’uyu wa mbere, abitwaje intwaro bafungiye mu ngo bamwe mu bagize Leta y’inzibacyuho muri Sudan, barimo na Minisitiri w’Intebe, Abdallah Hamdok nk’uko byatangajwe na Televiziyo y’Abarabu ya Al-Hadath TV, yavuze ko abasirikare basanze Hamdok iwe mu rugo, bagahita bahamufungira. Ibi byafashwe nk’indi Coup d’Etat ikozwe muri icyo gihugu.

Al jazeera yavuze ko abasirikare bafite intwaro zikomeye n’abandi bashinzwe umutekano bahise boherezwa igitaraganya ku mihanda ya Khartoum kubuza abasivile kugendagenda mu mujyi, mu gihe amatsinda aharanira demokarasi muri Sudan yahamagariye abayashyigikiye kwitabira imyigaragambyo igamije kurwanya Coup d’état ya gisirikare iyo ari yo yose ishobora kuba.

Nta minsi yari ishize muri iki gihugu habaye imyigaragambyo y’impande zombi, ni ukuvuga urushaka ko abasevile basubizwa ubuitegetsi bw’iki gihugu kugeza ubu kiyobowe mu nzibacyuho, n’abashyigikiye ko gishyirwa mu biganza by’igisirikare.

Ni imyigaragambyo yabaye kuwa kane w’icyumweru gishize, ku itariki 21 z’uku kwezi kwa 10, ubwo abantu ibihumbi icumi bigaragambirije mu murwa mukuru Khartoum, kugira ngo bagaragaze ubufatanye na Guverinoma y’inzibacyuho.

Inkuru ya Assoumani TWAHIRWA/Radio&TV10

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Related Posts