Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine mbere yo guhura n’uw’u Burusiya ati “Nta cyizere”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, mbere yo kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, yavuze ko nta cyizere afite mu gihe u Burusiya bukomeje kurasa ibisasu karundura mu Mijyi ikomeye ya Ukraine.

Dmytro Kuleba yavuze kuri uyu wa Gatatu, habura amasaha macye ngo ahure na mugenzi we Sergei Lavrov bagirana ibiganiro kuri uyu wa Kane i Antalya muri Turkey.

Izindi Nkuru

Minisitiri w’Ubanyi n’Amahanga wa Ukrane, Dmytro Kuleba yavuze ko ntakidasanzwe yakwitega muri ibi biganiro mu gihe ingabo z’u Burusiya zikomeje kwangiza ibikorwa binyuranye muri Ukraine.

Dmytro Kuleba yavuze ko kuba abasirikare b’u Burusiya bakomeje kurasa ibisasu bikomeye mu mijyi ikomeye muri Ukraine ari ikimenyetso cy’uko u Burusiya bukomeye ku mugambi wabwo mubisha.

Yagize ati “Ntacyizere mbitegerejeho gusa ntibitubuza kwitegura kugira ngo ibiganiro bigende neza.”

Nubwo yatangaje ibi, Dmytro Kuleba yamaze kugera i Antalya muri Turkey ahateganyijwe kubera ibi biganiro bimuhuza na Lavrov ndetse n’uyu Mudipolomate ukomeye mu Burusiya na we akaba yamaze kuhagera.

Ibi biganiro kandi biritabirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turkey, Mevlut Cavusoglu nk’uwo mu Gihugu cy’umuhuza.

Perezida wa Turkey, Recep Tayyip Erdogan yavuze ko Igihugu cye kigiye gukora ibishoboka byose mu buryo bwo kumvikanisha ibi bihugu, bigahagarika intambara.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru