- FERWAFA yamushimiye akazi gakomeye yakoze n’umuhate we
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryandikiye Mashami Vincent rimumenyesha ko atazongererwa amasezerano ku mwanya w’Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, rimushimira akazi gakomeye yakoze n’umuhate wamuranze.
Ibaruwa dufitiye Kopi, yandikiwe Mashami Vincent, imumenyesha ko adateganyirijwe kongererwa amasezerano.
Iyi baruwa yanditswe kuri uyu wa Kane tariki 10 Werurwe 2022, ivuga ko hakurikijwe amasezerano yo ku ya 03 Werurwe 2021 FERWAFA yagiranye na Mashami Vincent yo gutoza ikipe y’Igihugu, amasezerano agomba kurangira tariki 02 Werurwe 2022.
Iyi baruwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henry Brulart, igira iti “Nkwandikiye nkumenyesha ko amasezerano yawe y’akazi atazavugururwa.”
Iyi baruwa igakomeza ivuga ko Mashami Vincent ubu yemerewe gushaka akandi kazi.
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yaboneyeho gushyira Mashami Vincent ku kazi gakomeye yakoze n’umuhate wamuranze mu gihe yari mu kazi ndetse n’uruhare yagize mu guteza imbere ireme rya ruhago mu Rwanda.
RADIOTV10