Russia&Ukraine: Ibyavuye mu biganiro byahuje ba Minisitiri b’Ubunayi n’Amahanga byamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Minisitiri wa Ukraine ashinja uw’u Burusiya gukoresha imvugo itajyanye n’igihe
  • Yavuze ko Ukraine idateze kumanika amaboko

Nyuma y’ibiganiro byahuje u Burusiya na Ukraine bigamije gushaka umuti w’ibibazo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba yavuze ko banaganiriye ku byo guhagarika intambara ariko ko ntacyo bagezeho.

Ibi biganiro byabereye i Antalya muri Turukiya kuri uyu wa Kane, byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov na mugenzi we wa Ukraine, Dmytro Kuleba ndetse na mugenzi wabo wa Turukiya, Mevlut Cavusoglu.

Izindi Nkuru

Nyuma y’ibi biganiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru, avuga ko impande zombi ziyemeje gukomeza gushyira imbaraga mu gushaka umuti w’ikibazo mu nyungu zo kurengera ikiremwamuntu muri Ukraine.

Minisitiri Dmytro Kuleba yavuze ko yiteguye kongera guhura na mugenzi we mu rwego rwo gukomeza kuganira ku bisubizo bikenewe.

Yavuze ko mu gihe ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bahuye, baba bagomba kugirana imishyikirano mu gushaka umuti ugamije amahoro n’umutekano

Yagize ati “Niteguye gukomeza iyi nzira ku bw’intego yo guhagarika intambara muri Ukraine, guhagarika ibikorwa bikomeje kubangamira abasivile b’Abanya-Ukraine no guha ubwigenge Igihugu cyacu kikavamo abasirikare b’u Burusiya.”

Dmytro Kuleba yanavuze ko banavuze ku byo guhagarika intambara ariko ko ntacyo bagezeho. Yagize ati “Biragaragara ko hari abandi bo gufata ibyemezo kuri iki kibazo mu Burusiya.”

Yavuze ko ibi biganiro yagiranye na mugenzi we Lavrov byari bikomeye cyane kuko yakoreshaga imvugo zitajyanye n’igihe ku meza y’ibiganiro. Yavuze ko Ukraine idateze kumanika amaboko cyangwa gusubira inyuma

Mbere y’uko yitabira ibi biganiro, Dmytro Kuleba yari yabanje gutangaza ko nubwo agiye muri ibi biganiro ariko nta cyizere afite mu gihe ingabo z’u Burusiya zikomeje kurasa ibisasu bikomeye mu mijyi ikomeye yo muri Ukraine.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru