Ntibavuga rumwe n’uwo bashinja kubaca ruhinganuma akibaruzaho ubutaka basaranganyijwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imiryango 12 yo mu Kagari ka Cyahi mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera irasaba kurenganurwa nyuma yo kwirukanwa mu butaka bari baratujwemo muri gahunda y’isaranganya ariko uwahoranye ubwo butaka akaza kubwibaruzaho batabizi, mu gihe we avuga ko nubwo bakoreraga muri ubwo butaka butari ubwabo.

Iyi miryango yo mu Mudugudu wa Nkuri Akagari ka Cyahi Umurenge wa Rugarama, ivuga ko uwitwa Kayitesi Judith yahungutse mu 1994 maze muri 2000, ubuyobozi bubasaba gusaranganya na we ubutaka bityo babyemera batajuyaje ngo dore yari gahunda ya Leta nk’uko bigaragazwa n’urwandiko aba baturage beretse Umunyamakuru wa RADIOTV10.

Izindi Nkuru

Ni urwandiko ruriho na Kashi y’akahoze ari Akarere ka Bukamba n’umukono wa w’uwakayoboraga, Hanezerwabake Christophe.

Aba baturage bavuga ko ubwo gahunda yo kubarura ubuta yazaga, bose babaruje ndetse na Kayitesi abaruza ubutaka yari yasigaranye, gusa ngo ubwo ibyangombwa by’ubutaka byasohokaga, bo babuze ibyabo.

Umwe muri aba baturage ati “Tumaze gusaranganya Kayitesi ubwe yaradusinyiye twese turasinya noneho buri wese abona igipande cye.”

Undi muturage avuga ko Kayitesi yaje kuberurira ko adashaka iri saranganya akababwira ati “Njyewe sinshaka amasaranganya ni mwa data.”

Bavuga ko ngo batakambiye inzego nyinshi nyamara zirabatererana gusa ngo ikibazo cyabo n’uyu mubyeyi Kayitesi Judith ngo cyari kikiri mu rukiko kuko bari bahawe kuburana mu kwezi kwa cumi k’uyu mwaka ariko batungurwa babonye uyu mubyeyi azanye icyangombwa cy’ubutaka cya burundu, none barasabwa kuva muri ubu butaka.

Ati “Urubanza rwari kuzacibwa mu kwezi kwa cumi k’uyu mwaka none bigeze muri uku kwezi tugiye kubona tubona ubuyobozi bwamwandikiye icyemezo dushaka aho icyo cyemezo cyaturutse biratuyobera.”

Undi ati “Urubanza rwari rukiri mu rukiko rutaracibwa none urukiko rumuhesheje uburenganzira bwo kubona icyangombwa cy’ubutaka. Bigaragara ko ari ruswa rero.”

Aba baturage bavuga uyu muturage bahanganye ajya ananyuzamo akabatera ubwoba akababwira ko bene wabo bakomeye, bavuga ko biyambaje inzego nyinshi zishoboka, bakomeza batakambira Perezida wa Republika ko yabarenganura.

Ati “Ndibaza ukuntu turimuka turagana hehe ngo ubutaka ni ubwa Kayitesi hanyuma Paul Kagame washyizeho isaranganya none turagana he. Turatabaza Paul Kagame kuko izindi nzego tugezemo zose baduca amazi.”

Kayitesi Judith ushyirwa mu majwi n’aba baturage, avuga ko ari bo batumye havuka amakimbirane kuko ubwo bahunguka buri wese yari afite ubutaka bwe ahubwo bariya baturage bahingaga umurima we kuko we asanzwe afite ubumuga ntabashe guhangana na bo.

Kayitesi uvuga ko ubwo butaka bwe bufite Hegitari imwe kandi ko ubungana gutya butari bwemewe gukorerwamo isaranganya, avuga ko yaba Akarere, Intara ndetse n’Urwego rw’Umuvunyi, bemeje ko ubwo butaka ari ubwe ku buryo iryo saranganya ryataye agaciro.

Ati “Ubu ndasigara mbarega imyaka bahinzemo ni bwo bwoba buri kubatatanya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal avuga ko iki kibazo nta byinshi yakivugaho ngo kuko cyatangiye gukurikiranwa n’urwego rw’umuvunyi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru