Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Minisitiri w’Uburezi yavuze ku nkuru y’akababaro y’umwana wazize impanuka

radiotv10by radiotv10
10/01/2023
in MU RWANDA
0
Minisitiri w’Uburezi yavuze ku nkuru y’akababaro y’umwana wazize impanuka
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine yagaragaje akababaro k’urupfu rw’umwe mu bana bari mu modoka yakoze impanuka mu Mujyi wa Kigali ubwo yaberecyezaga ku ishuri bigaho.

Umwana witwa Kenny Irakoze Mugabo wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, ni we witabye Imana aho yari ari kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Mutarama 2023, inemezwa n’Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Rene.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagize icyo avuga kuri iyi nkuru y’akababaro.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Dr Uwamariya yagize ati “Tubabajwe bikomeye no kubura umwe mu bana bakoze impanuka ejo mu gitondo y’imodoka yari ibajyanye ku ishuri rya Path to success, Kenny Irakoze Mugabo.”

Yakomeje agenera ubutumwa umuryango wa nyakwigendera, ati “Twifurije umuryango we, inshuti n’abanyeshuri bagenzi be biganaga kwihangana no gukomera. Imana imuhe kuruhukira mu mahoro.”

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nyuma y’amasaha macye iriya mpanuka ibaye, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na we yari yageneye ubutumwa aba bana ndetse n’imiryango yabo.

Yagize ati “Namenye amakuru y’impanuka ya bisi y’ishuri yabereye i Rebero muri iki gitondo. Twifurije gukira vuba abana bose kandi turahumuriza imiryango yabo. Turakora ibishoboka byose kugira ngo abana bari bayirimo bose bitabweho uko bikwiye.”

Iyi mpanuka yabereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali, yakomerekeyemo abantu 27 barimo abanyeshuri 25 barimo n’uyu witabye Imana, ndetse n’umushoferi wari utwaye iyi modoka n’umurezi umwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − fourteen =

Previous Post

Abarwanyi ba M23 bagaragaye bikoreye umurundo w’imbunda batesheje FARDC

Next Post

Bwa mbere Perezida Kagame yavuze ku bacancuro bari muri DRC ababurira hakiri kare

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere Perezida Kagame yavuze ku bacancuro bari muri DRC ababurira hakiri kare

Bwa mbere Perezida Kagame yavuze ku bacancuro bari muri DRC ababurira hakiri kare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.