Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yagaragaje ko mu myaka 32 ishize u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu rwego rw’uburezi nk’inkingi ya mwamba haba ku muntu ku giti cye ndetse no ku Gihugu muri rusange.
Ibi Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Nsengimana Joseph, yabigarutseho mu kiganiro cyagarukaga ku miyoborere myiza, uburezi n’umurimo, cyatangiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 20.
Yagize ati “Iyo urebye aho uburezi bwari buri nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwari ku butaka. Leta yagombaga kubwubaka ihereye ku busa; hari amashuri yari yarasenywe, ariko cyane cyane abarimu benshi bari barishwe, abandi benshi barahunga. Ubwo rero ni ho twahereye. Uretse n’ibyo, politike y’uburezi yari ihari icyo gihe yari politike iheza, uburezi bugenewe bake. Ariko politike yashyizweho mu myaka 32 ishize yari igamije kwagura amarembo y’uburezi kugira ngo Abanyarwanda bose babugane, kandi iyo ntambwe yaratewe.”
Yatanze ingero zisobanura ibyo avuga. Yagize ati “Mbere y’umwaka wa 1994 amashuri y’incuke yari mbarwa, ariko ubu dufite abana basaga ibihumbi 680 biga mu mashuri y’incuke. Bisobanuye ko ubu abana b’Abanyarwanda bategurwa hakiri kare mbere yo kujya mu mashuri abanza, bikabaha amahirwe yo kwiga neza no gutsinda.”
Yakomeje agaragaza ko n’umubare w’abitabira amashuri yisumbuye wiyongereye. Ati “Urundi rugero natanga ni urw’amashuri yisumbuye. Mu 1994, hari Abanyarwanda ibihumbi 37 gusa bigaga amashuri yisumbuye; uyu munsi hari Abanyarwanda basaga ibihumbi 787 biga ayo mashuri, bikaba byikubye inshuro zirenga 20. Ibi bigaragaza ko amarembo y’uburezi yaguwe koko kandi Abanyarwanda bakayagana.”
Ku rwego rw’amashuri makuru na kaminuza na ho, ababyitabira barazamutse. Minisitiri Joseph yagaragaje ko kugeza mu mwaka wa 1994 Abanyarwanda bari barize kaminuza bari ibihumbi 2 gusa, ariko ubu umubare w’abiga kaminuza warazamutse cyane.
Yongeyeho ko mu 2025 Kaminuza y’u Rwanda yonyine yashyize ku isoko ry’umurimo abasaga ibihumbi 9, agaragaza ko ibi byerekana ko ingamba zo guteza imbere uburezi zashyizweho zatanze umusaruro.
Nubwo hari byinshi byakozwe, Minisitiri w’Uburezi yagaragaje ko bataragera aho bifuza kugera. Yagize ati “Turacyafite ibibazo duhanganye na byo mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi. Kubera politike yo gufungura amarembo ngo abana bose bagane ishuri, dufite abana benshi mu mashuri, bikaba bitera ubucucike. Leta ikomeje kubaka ibyumba by’amashuri kugira ngo bugabanuke. Urugero, hubatswe ibyumba by’amashuri ibihumbi 27,500 hagati ya 2017 na 2024, ariko ntibirahagije. Turakomeza kubaka kugira ngo ubucucike bugabanuke bugere ku kigero twifuza.”
Minisitiri w’Uburezi yanavuze ko abarimu bazakomeza guhugurwa mu masomo yose bigisha kugira ngo babashe gutanga umusanzu wabo mu gikorwa cyo kurerera u Rwanda.
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10









