• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyarwanda nibaryame biyorose basinzire-Min.Nduhungirehe yongeye kwizeza ko u Rwanda rurinzwe bihagije

radiotv10by radiotv10
06/02/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Abanyarwanda nibaryame biyorose basinzire-Min.Nduhungirehe yongeye kwizeza ko u Rwanda rurinzwe bihagije
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire, yavuze ko nubwo hari ibyashatse guhungubanya umutekano w’u Rwanda, ariko iki Gihugu cyashyizeho ingamba z’ubwirinzi zitajegajega, bityo ko Abanyarwanda bakwiye kuryama bagasinzira bakizigura.

Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Gashyantare 2026ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20, ubwo yagaragazaga ishusho y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza mu muryango mpuzamahanga kandi rukaba umufatanyabikorwa wizewe ku bindi Bihugu.

Yagaragaje ko u Rwanda rwagiye rwagura amarembo, agaragaza ko mu mwaka w’ibihumbi 2003, ubwo habaga Umushyikirano ku nshuro ya mbere, u Rwanda rwari rufite ambasade 20 gusa hirya no hino ku isi, ariko ubu zimaze kurenga 50 ku Migabane yose y’isi. Icyo gihe kandi, mu 2003, u Rwanda rwari rufite ambasade z’amahanga 16 gusa, ubu zikaba zimaze kuba 47. Imiryango mpuzamahanga ifite icyicaro mu Rwanda na yo imaze kuba 22.

Ambasaderi Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yagaragaje ko kandi, usibye umubano u Rwanda rugirana n’ibindi Bihugu, runafitanye umubano n’imiryango mpuzamahanga.

Yagize ati “Muzi ko dufite uruhare rukomeye mu guteza imbere umuryango turimo wa Commonwealth ndetse n’umuryango wa Francophonie uyoborwa n’Umunyarwandakazi, Madamu Louise Mushikiwabo, kandi uzongera kwiyamamariza kuri uyu mwanya. Ni yo mpamvu ari umwanya wo kumushyigikira twese.”

Yakomeje agaragaza ko u Rwanda runagira uruhare mu kubaka Afurika Yunze Ubumwe.

Yagize ati “Hano habereye inama nyinshi z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasabwe kuyobora akanama k’ivugurura ryawo. Ibyo byose bigaragaza ko umubano w’u Rwanda n’amahanga wifashe neza, kandi tuzakomeza kuwushimangira no kuwuteza imbere.”

Minisitiri Nduhungirehe

Abanyarwanda nibaryame biyorose basinzire

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kandi yagarutse ku mibanire y’u Rwanda n’Ibihugu by’ibituranyi by’umwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaruka ku kibazo cy’umutwe wa FDLR ukorana n’ubutegetsi bw’iki Gihugu banagaragaje kenshi ko bafite umugambi wo gutera u Rwanda.

Mu buryo burambuye, Amb. Nduhungirehe yagarutse ku miterere y’iki kibazo, n’ibyo u Rwanda rwakunze kugaragaza nk’imbogamizi zarwo ku mutekano warwo byumwihariko uyu mutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagarutse ku biganiro byagiye bihuza Ibihugu byombi, n’uko u Rwanda wasabye kenshi ko harandurwa izi mpungenge zarwo zanatumye rushyiraho ingamba z’ubwirinzi.

Yaboneyeho kandi kwizeza Abanyarwanda n’Abaturarwanda muri rusange ko Igihugu cyabo kirinzwe bihagije, ku buryo nubwo hagaragaye izo mbogamizi kimwe n’ibindi bibazo biriho ku rwego mpuzamahanga, ariko badakwiye kugira icyo bikanga.

Ati “Nk’uko Perezida wa Repubulika akunze kubitubwira, ni uko u Rwanda rufite umutekano, u Rwanda rurarinzwe, Abanyarwanda nibaryame biyorose basinzire.”

Yakomeje agira ati “Twashyizeho ingamba z’ubwirinzi, hari zimwe mwabonye zimira ibisasu bunguri, hakaba n’izindi zihari, zose zigamije kurinda umutekano w’u Rwanda, kurinda umutekano w’Abanyarwanda kugira ngo twese twikomereze imihigo.”

Nduhungirehe kandi yagaragaje ko igihe cyose no muri ibyo biganiro u Rwanda rujyamo, rugihagaze ku bushake bwo kugira ngo mu burasirazuba bwa DRC haboneke umutekano, kandi binyuze mu nzira z’amahoro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − seven =

Previous Post

Hatanzwe umucyo nyuma y’ibisa no kwigaragambya bivugwa kuri rurangiranwa Cristiano Ronaldo

Next Post

Umusirikare urinda urugo rw’Umuvunyi Mukuru mu Burundi yarashe umuturage aramwica

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Umusirikare urinda urugo rw’Umuvunyi Mukuru mu Burundi yarashe umuturage aramwica

Umusirikare urinda urugo rw’Umuvunyi Mukuru mu Burundi yarashe umuturage aramwica

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.