Intumwa ziturutse mu Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira ryakiriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye amushyikiriza n’ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.
Ni uruzinduko rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022 nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi.
Ubutumwa bwatambutse kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, buvuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriye intumwa z’abayobozi ziturutse mu Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira wanamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we Paul Kagame.
#Burundi Le Président de la République SE Evariste #Ndayishimiye vient de recevoir en audience une délégation rwandaise de haut niveau conduite par Gen. Maj. Albert Murasira, Ministre de la Défense du #Rwanda, qui était porteur d’un Message de son Homologue SE @PaulKagame. pic.twitter.com/SmbzohzqVy
— Ntare Rushatsi House (@NtareHouse) March 15, 2022
Tariki 10 Mutarama 2022, Perezida Paul Kagame na we yari yakiriye intumwa ziturutse mu Burundi zari ziyobowe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo, Ambasaderi Ezéchiel Nibigira na we wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we Perezida Evariste Ndayishimiye.
Igihugu cy’u Burundi n’u Rwanda bikomeje inzira yo kuzahura umubano wajemo igitotsi kuva muri 2015 aho Ibihugu byombi byari bifite ibyo bishinjanya birimo gukingira ikibaba no gufasha abarwanya ikindi.
Mu minsi ishize ubwo u Rwanda rwafunguraga imipaka yo ku butaka iruhuza n’Ibihugu by’ibituranyi, Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko nubwo u Rwanda rwafunguye imipaka iruhuza n’iki Gihugu cy’igituranyi ariko cyo kitari cyayifungura.
Tariki indwi Werurwe ubwo iki cyemezo cy’u Rwanda cyo gufungura imipaka cyatangiraga kubahirizwa, hari Abarundi bashatse kwinjira mu Rwanda ariko basanga imipaka iracyafunze.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro yavuze ko nubwo ku ruhande rw’u Rwanda imipaka ifunguye ariko bo igifunze kuko ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi bitarakemuka.
RADIOTV10