Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ministiri w’Ingabo z’u Rwanda yakiriwe na Perezida w’u Burundi amushyikiriza ubutumwa bwa Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
15/03/2022
in MU RWANDA
0
Ministiri w’Ingabo z’u Rwanda yakiriwe na Perezida w’u Burundi amushyikiriza ubutumwa bwa Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Intumwa ziturutse mu Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira ryakiriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye amushyikiriza n’ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Ni uruzinduko rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022 nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi.

Ubutumwa bwatambutse kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, buvuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriye intumwa z’abayobozi ziturutse mu Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira wanamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we Paul Kagame.

#Burundi Le Président de la République SE Evariste #Ndayishimiye vient de recevoir en audience une délégation rwandaise de haut niveau conduite par Gen. Maj. Albert Murasira, Ministre de la Défense du #Rwanda, qui était porteur d’un Message de son Homologue SE @PaulKagame. pic.twitter.com/SmbzohzqVy

— Ntare Rushatsi House (@NtareHouse) March 15, 2022

Tariki 10 Mutarama 2022, Perezida Paul Kagame na we yari yakiriye intumwa ziturutse mu Burundi zari ziyobowe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo, Ambasaderi Ezéchiel Nibigira na we wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we Perezida Evariste Ndayishimiye.

Igihugu cy’u Burundi n’u Rwanda bikomeje inzira yo kuzahura umubano wajemo igitotsi kuva muri 2015 aho Ibihugu byombi byari bifite ibyo bishinjanya birimo gukingira ikibaba no gufasha abarwanya ikindi.

Mu minsi ishize ubwo u Rwanda rwafunguraga imipaka yo ku butaka iruhuza n’Ibihugu by’ibituranyi, Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko nubwo u Rwanda rwafunguye imipaka iruhuza n’iki Gihugu cy’igituranyi ariko cyo kitari cyayifungura.

Tariki indwi Werurwe ubwo iki cyemezo cy’u Rwanda cyo gufungura imipaka cyatangiraga kubahirizwa, hari Abarundi bashatse kwinjira mu Rwanda ariko basanga imipaka iracyafunze.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro yavuze ko nubwo ku ruhande rw’u Rwanda imipaka ifunguye ariko bo igifunze kuko ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi bitarakemuka.

Perezida Ndayishimiye yashyikirijwe ubutumwa bwa mugenzi we Paul Kagame
Banagiranye ibiganiro bigamije kuzahura umubano w’Ibihugu byombi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − sixteen =

Previous Post

Umukozi w’Urukiko rw’Ikirenga ngo amafaranga yafatanywe akitwa ruswa ni ayo yishyurwaga

Next Post

Urukiko rw’Ibanze rwemeje ko umukozi w’urw’Ikirenga ukekwaho ruswa afungwa

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukozi w’Urukiko rw’Ikirenga ngo amafaranga yafatanywe akitwa ruswa ni ayo yishyurwaga

Urukiko rw’Ibanze rwemeje ko umukozi w’urw’Ikirenga ukekwaho ruswa afungwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.