Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, uri mu bari baherutse kugaragaza ibibazo bagiriye muri Hoteli Château le Marara ubu yamaze gufungwa by’agateganyo, yavuze ko abantu nubwo bari babibasiye ubwo bavugaga ibyabayeho, biboneye ko yakoraga itanafite uruhushya.
Miss Naomie ni umwe mu bari batashye ubukwe bwa Uwera Bonnette na Hajj. Shadadi Musemakweri uyobora Gorilla Motors Ltd, bwabereye muri iyi hoteli Château le Marara, aho ari mu bagaragaje ikibazo cya serivisi zitanoze baherewemo.
Mu butumwa yari yanditse tariki 13 Nyakanga 2025, Miss Naomie yagize ati “Birababaje cyane mu gihe abantu bafite ubucuruzi batanga serivisi mbi ariko ntibigarukire aho ahubwo bakanga no kubazwa inshingano. Aho kwemera amakosa yabo, bakagerageza kwirengera.”
Nyuma y’icyumweru kimwe Miss Naomi n’abandi bagaragaje iki kibazo cya serivisi zitanoze baherewe muri iriya Hoteli, kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nyakanga 2025, Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, rwasohoye itangazo rifunga by’agateganyo iyi hoteli ku bwo gukora idafite uruhushya rwemewe, aho iki cyemezo cyatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nyakanga 2025.
Uyu wabaye Nyampinga w’u Rwanda, mu gutanga igitekerezo kuri iki cyemezo cya RDB, yagaragaje ko yababajwe n’abantu bari babibasiye ubwo bavugaga iki kibazo bababwira ko batari bakwiye guhindanya isura ya ririya shoramari, nyamara baravugaga ukuri.
Yagize ati “Twavuze ibyatubayeho abantu baratwibasira, ariko nyuma bikaba bigaragaje ko iyi Hoteli yanakoraga itanafite uruhushya rwemewe.”
Miss Naomie yakomeje agira ati “Ibi ntabwo ari iby’igikorwa kimwe gusa ahubwo ni no kwemera kubazwa inshingano ndetse no gukorera ibyiza abantu bakugiriye icyizere.”
Bimwe mu byo aba bakoreye ibirori muri iriya Hoteli bayinengaga, harimo amafunguro yabagaburiye, ahavuzwe ko mu ya mu gitondo hari ayagaragayemo udusimba, ndetse n’amata atari ameze neza, yanywewe n’umwe muri bo akayagarura.
Harimo kandi kuba umuriro waragendaga ubura mu bihe bitandukanye, bakavuga ko bisanzwe bizwi ko muri kariya gace umuriro w’amashanyarazi ukunze kugenda, bityo ko bari bakwiye kuba bafite imashini iwutanga (Generator) mu gihe undi wagiye.


RADIOTV10