Ubuyobozi bw’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu burasirazuba bwa DRC (MONUSO) bwashimye intambwe yatewe mu biganiro byahuje Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23 byabereye i Montreux mu Busuwisi.
Mu nama yo kuva ku ya 13 kugeza ku ya 18 Mata, impande zombi ziyemeje kwemeza ko “haboneka ubufasha bwihuse, mu mutekano, kandi nta mbogamizi” mu turere twigaruriwe n’inyeshyamba za AFC-M23 no kwizeza ko hatangwa ubutabera. Ibi ni bimwe mu bigize gahunda ya Doha, yorohejwe na Qatar, Leta Zunze Ubumwe za America, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, hamwe n’u Busuwisi nk’igihugu cyakiriye biriya biganiro.
Biriya biganiro kandi, byasize hatewe intambwe mu irekurwa n’ihererakanye ry’imfungwa zafatiwe ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’igisirikare cya Leta ya Kinshasa.
MONUSCO ishishikariza impande zombi gukomeza gushyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa aya masezerano mu gihe cya vuba, hagamijwe kurangiza ibibazo byugarije abaturage bagizweho ingaruka n’intambara.
Mu itangazo rya MONUSCO, yavuze iko “Ishima kandi umuhate w’imande zombi wo kubungabunga imibereho n’ibikorwaremezo, kugira ngo barinde uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage kandi zorohereze iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Iyi nyandiko isaba Guverinoma n’inyeshyamba gushyira mu bikorwa ingamba zo kubaka icyizere, harimo no kurekura no guhererekanya imfungwa.”
MONUSCO kandi ivuga ko nk’indorerezi yitabiriye biriya biganiro, “ishimangira akamaro k’inzira yizewe kandi isobanutse mu kugenzura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge ko guhagarika imirwano” ndetse ko yizeye kuzatanga umusanzu mu kugabanya ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abaturage.
Ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye buvuga kandi ko buzagira uruhare mu gusubizaho ubutegetsi bwa Leta mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RADIOTV10









