Wednesday, October 28, 2026
RW|EN
MU RWANDA

MONUSCO yemeje ko yakoranye n’u Rwanda na Congo mu gucyura abarimo abarwanyi ba FDLR

MONUSCO yemeje ko yakoranye n’u Rwanda na Congo mu gucyura abarimo abarwanyi ba FDLR

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), zatangaje ko zafashije abantu 42 gutahuka ku bushake mu Rwanda, barimo abarwanyi 10 b’umutwe wa FDLR.

Uretse abarwanyi ba FDRL, mu bandi MONUSCO yatangaje ko batahutse mu Rwanda ibigizemo uruhare, barimo abantu umunani bafitanye isano n’indi n’abanadi 24 bagize imiryango itandukanye.

Mu butumwa MONUSCO yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, yavuze ko iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa hafi na Guverinoma z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu butumwa bwa MONUSCO, yagize iti “Mu mikoranire ya hafi na Guverinoma za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iy’u Rwanda, MONUSCO yafashije abantu 42 gutahuka ku bushake mu Rwanda.”

Muri abo bantu 42, harimo abarwanyi 10 ba FDLR, abandi umunani bo mu mitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na wo, ndetse n’abo mu miryango yabo 24.

MONUSCO yasobanuye ko abo mu miryango yabo barimo abagore batandatu, abakobwa 14 n’abahungu bane.

Mu butumwa bwayo, MONUSCO yagaragaje ko gutahuka ku bushake atari urugendo rwo gutaha gusa, ahubwo ko ari intambwe ishobora guhindura ubuzima bw’aba bantu n’imiryango yabo.

Yagize iti “Inyuma ya buri muntu utahuka hari inkuru y’ubuzima, yuzuyemo ibyiringiro, n’amahirwe yo gutangira ubuzima bushya.”

MONUSCO yavuze ko ishyigikira ibikorwa byo gutahuka ku bushake mu buryo burengera agaciro ka muntu, mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro muri Congo (PDDRC-S).

Iki gikorwa kibaye mu gihe ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro, irimo FDLR, gikomeje kuba kimwe mu bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse kinakomeje kuba intandaro ikomeye y’ibibazo biri hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − ten =