Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Mozambique: Bidasubirwaho hatangajwe uwatsinze amatora y’uzasimbura Perezida Nyusi inshuti y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
25/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Mozambique: Bidasubirwaho hatangajwe uwatsinze amatora y’uzasimbura Perezida Nyusi inshuti y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Mozambique, yatangaje burundu ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yegukanywe na Daniel Chapo wari umukandida w’ishyaka Frelimo rya Filipe Jacinto Nyusi urangije manda ze waranzwe no gukorana n’u Rwanda, byumwihariko mu bikorwa by’umutekano.

Ni nyuma y’amatora yabaye tariki 09 Ukwakira 2024, aho ibyayavuyemo bigaragaza ko Daniel Chapo, yegukanye intsinzi ku majwi 70,7%.

Ni mu gihe Venancio Mondlane w’ishyaka Podemos bari bahanganye cyane muri aya matora, we yabonye amajwi 20,2%.

Daniel Chapo, w’imyaka 47 y’amavuko, abaye Perezida wa Mozambique wa mbere wavutse nyuma y’Ubwigenge bw’iki Gihugu, akaba yari aherutse gutangaza ko yifuza kubona Mozambique iba Igihugu cy’intangarugero muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Yari yagize ati “Ndashaka kuba Perezida w’abaturage bose ba Mozambique, bakunga ubumwe uhereye i Rovuma ukagera i Maputo. Mureke twimakaze inzira y’ibiganiro, kuko ari bwo buryo bwonyine bwo kubaka Igihugu. Ntabwo igihugu kizatera imbere kuko twagiye mu mihanda tukigaragambya, ahubwo Igihugu kizatera imbere binyuze mu biganiro bigamije amahoro, ituze, umutekano ndetse no gukunda umurimo.”

Yakomeje avuga ko amarembo afunguye kandi yiteguye gutega ugutwi umuturage wa Mozambique wese, uzagaragaza ko afite umutima n’ubushake, cyangwa ibitekerezo biganisha ku iterambere ry’Igihugu.

Aya matora yabaye tariki 09 z’uku kwezi k’Ukwakira, yakurikiwe n’imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavugaga ko yaba yarabayemo uburiganya.

Ndetse ku itariki 18 z’uku kwezi, Mondlena wari umukandida muri aya matora, yishwe n’abantu bitwaje intwaro bamugabyeho igitero imodoka ye bayirasa urufaya rw’amasasu mu murwa mukuru i Maputo, ahasiga ubuzima.

Ku ngingo ijyanye n’imikoranire hagati ya Mozambique n’u Rwanda mu by’umutekano, abibikurikiranira hafi baravuga ko Perezida Daniel Chapo, azagumana ingabo z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amahoro n’umutekano muri iyi Ntara yari yarasaritswe n’ibyihebe.

Daniel Chapo ni we watsinze amatora ya Perezida muri Mozambique
Asimbuye Nyusi waranzwe no gukorana n’u Rwanda byumwihariko mu mutekano
Filipe Nyusi yakunze kugaragaza ubucuti n’u Rwanda yagendereye inshuro zinyuranye

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 3 =

Previous Post

Icyifuzo Tshisekedi aherutse gutangaza cyatangiye kugerwa amajanja

Next Post

Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi bafite ubumenyi burimo ubwo guhosha imyigaragambyo (AMAFOTO)

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi bafite ubumenyi burimo ubwo guhosha imyigaragambyo (AMAFOTO)

Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi bafite ubumenyi burimo ubwo guhosha imyigaragambyo (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.