Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Mozambique, yatangaje burundu ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yegukanywe na Daniel Chapo wari umukandida w’ishyaka Frelimo rya Filipe Jacinto Nyusi urangije manda ze waranzwe no gukorana n’u Rwanda, byumwihariko mu bikorwa by’umutekano.
Ni nyuma y’amatora yabaye tariki 09 Ukwakira 2024, aho ibyayavuyemo bigaragaza ko Daniel Chapo, yegukanye intsinzi ku majwi 70,7%.
Ni mu gihe Venancio Mondlane w’ishyaka Podemos bari bahanganye cyane muri aya matora, we yabonye amajwi 20,2%.
Daniel Chapo, w’imyaka 47 y’amavuko, abaye Perezida wa Mozambique wa mbere wavutse nyuma y’Ubwigenge bw’iki Gihugu, akaba yari aherutse gutangaza ko yifuza kubona Mozambique iba Igihugu cy’intangarugero muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Yari yagize ati “Ndashaka kuba Perezida w’abaturage bose ba Mozambique, bakunga ubumwe uhereye i Rovuma ukagera i Maputo. Mureke twimakaze inzira y’ibiganiro, kuko ari bwo buryo bwonyine bwo kubaka Igihugu. Ntabwo igihugu kizatera imbere kuko twagiye mu mihanda tukigaragambya, ahubwo Igihugu kizatera imbere binyuze mu biganiro bigamije amahoro, ituze, umutekano ndetse no gukunda umurimo.”
Yakomeje avuga ko amarembo afunguye kandi yiteguye gutega ugutwi umuturage wa Mozambique wese, uzagaragaza ko afite umutima n’ubushake, cyangwa ibitekerezo biganisha ku iterambere ry’Igihugu.
Aya matora yabaye tariki 09 z’uku kwezi k’Ukwakira, yakurikiwe n’imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavugaga ko yaba yarabayemo uburiganya.
Ndetse ku itariki 18 z’uku kwezi, Mondlena wari umukandida muri aya matora, yishwe n’abantu bitwaje intwaro bamugabyeho igitero imodoka ye bayirasa urufaya rw’amasasu mu murwa mukuru i Maputo, ahasiga ubuzima.
Ku ngingo ijyanye n’imikoranire hagati ya Mozambique n’u Rwanda mu by’umutekano, abibikurikiranira hafi baravuga ko Perezida Daniel Chapo, azagumana ingabo z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amahoro n’umutekano muri iyi Ntara yari yarasaritswe n’ibyihebe.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10