Sunday, January 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Mozambique: Gen.Nyakarundi yagejeje ku basirikare n’abapolisi b’u Rwanda ubutumwa bwa Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
13/07/2024
in Uncategorized
0
Mozambique: Gen.Nyakarundi yagejeje ku basirikare n’abapolisi b’u Rwanda ubutumwa bwa Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, azigezaho ubutumwa bw’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Paul Kagame.

Maj Gen Vincent Nyakarundi wagiriye uruzinduko muri Mozambique, tariki 11 na 12 Nyakanga 2024, ari kumwe na mugenzi we Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka wa Mozambique, Maj Gen Alberto Diago Nampele basuye izi nzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Karere ka Mocimboa da Praia ndetse n’iziri mu Karere ka Palma mu Ntara ya Cabo Delgado.

Bakiriwe n’Umuyobozi w’Inzego z’umutekano ziri muri ubu butumwa, Maj Gen Alex Kagame wanabagaragarije uko umutekano n’ibikorwa bya gisirikare mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba bihagaze muri Cabo Delgado.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi waganirije abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda, yanabagejejeho ubtumwa bw’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Perezida Paul Kagame ubashimira ku byo bamaze kugera.

Mbere yo kuganira n’aba bari mu butumwa, Maj Gen Vincent Nyakarundi yabanje kugirana ikiganiro n’abayobozi b’izi nzego, abasaba kuba maso ndetse no gukaza ibikorwa by’urugamba byo guhashya ibyihebe.

Maj Gen Nyakarundi kandi, nyuma yo kuganiriza izi nzego, yanasuye ikigo cya gisirikare cya Nacala, aho yagaragarijwe imyiteguro yo gusoza imyitozo ya gisirikare izasozwa mu mpera z’uku kwezi kwa Nyakanga 2024.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye inzego z’u Rwanda muri Mozambique
Yabanje kuganiriza abayoboye abandi abasaba kuba maso
Ubundi abagezaho ubutumwa bwa Perezida Kagame banashyiraho morale

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − five =

Previous Post

Niger: Igikekwa ku itoroka ry’imfungwa nyinshi zari zifungiye muri Gereza irinzwe bikomeye

Next Post

Trump-May special relationship gets special treatment in the streets of London

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post

Trump-May special relationship gets special treatment in the streets of London

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.