Sunday, September 8, 2024

Mozambique: Gen.Nyakarundi yagejeje ku basirikare n’abapolisi b’u Rwanda ubutumwa bwa Perezida Kagame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, azigezaho ubutumwa bw’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Paul Kagame.

Maj Gen Vincent Nyakarundi wagiriye uruzinduko muri Mozambique, tariki 11 na 12 Nyakanga 2024, ari kumwe na mugenzi we Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka wa Mozambique, Maj Gen Alberto Diago Nampele basuye izi nzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Karere ka Mocimboa da Praia ndetse n’iziri mu Karere ka Palma mu Ntara ya Cabo Delgado.

Bakiriwe n’Umuyobozi w’Inzego z’umutekano ziri muri ubu butumwa, Maj Gen Alex Kagame wanabagaragarije uko umutekano n’ibikorwa bya gisirikare mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba bihagaze muri Cabo Delgado.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi waganirije abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda, yanabagejejeho ubtumwa bw’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Perezida Paul Kagame ubashimira ku byo bamaze kugera.

Mbere yo kuganira n’aba bari mu butumwa, Maj Gen Vincent Nyakarundi yabanje kugirana ikiganiro n’abayobozi b’izi nzego, abasaba kuba maso ndetse no gukaza ibikorwa by’urugamba byo guhashya ibyihebe.

Maj Gen Nyakarundi kandi, nyuma yo kuganiriza izi nzego, yanasuye ikigo cya gisirikare cya Nacala, aho yagaragarijwe imyiteguro yo gusoza imyitozo ya gisirikare izasozwa mu mpera z’uku kwezi kwa Nyakanga 2024.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye inzego z’u Rwanda muri Mozambique
Yabanje kuganiriza abayoboye abandi abasaba kuba maso
Ubundi abagezaho ubutumwa bwa Perezida Kagame banashyiraho morale

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts