Mozambique: Hagaragaye undi musaruro w’ibikorwa by’ubutwari bya RDF

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Icyambu cya Mocimboa da Praia muri Mozambique cyabohojwe ku bufanye bw’Ingabo z’Iki Gihugu n’iz’u Rwanda, cyongeye gufungurwa, kiba kimwe mu bikorwa bikomeje kugerwaho mu musaruro w’ubutumwa bwa RDF mu Ntara ya Cabo Delgado.

Iki cyambu cya Mocimboa da Praia cyo mu Ntara ya Cabo Delgado, cyongeye gusubukura imirimo ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2022, mu muhango wo kugifungura wayobowe na Guverineri w’iyi Ntara, VALIGE TAUABO.

Izindi Nkuru

Iki cyambu cy’ubucuruzi, cyabohowe nyuma y’imyaka irenga ibiri gifunze kubera gufatwa n’umutwe w’iterabwoba wa Ansar Al Sunnah wanagenzuraga ibikorwa byose byo kuri iki cyambu.

Ifungurwa ry’iki cyambu, ni kimwe mu bikorwa bizafasha ubucuruzi bwo muri uyu mujyi kuko gisanzwe kinyuzwaho ibicuruzwa byinshi hifashishijwe amato.

Guverineri wa Cabo Delgado, VALIGE TAUABO yaboneyeho kongera gushimira Ingabo z’u Rwanda zafatanyije n’iza Mozambique mu bikorwa bya gisirikare byo kwirukana ibyihebe, bigatuma muri uyu mujyi wa Mocimboa Da Praia hongera kuboneka amahoro n’ituze.

Ifungurwa ry’iki cyambu kandi, ribaye ikindi gikorwa kiyongera ku bindi byinshi bigaragaza umusaruro w’ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado dore ko hari umubare munini w’abaturage bari barakuwe mu byabo n’ibikorwa by’ibyihebe, ubu babisubijwemo, bakaba batekanye mu ngo zabo.

Iki cyambu cyafunguwe nyuma y’imyaka irenga ibiri kidakora
Ni icyambu gifatiye runini ubucuruzi bwo muri uyu mujyi
Ingabo na Polisi by’u Rwanda byongeye gushimirwa

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru