Monday, September 9, 2024

ICY’ISI: USA gutsinda Iran batajya imbizi byazamuye amarangamutima ya Biden

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu mikino y’Igikombe cy’Isi iri kubera muri Qatar, habaye umukino w’amateka hagati y’Ibihugu bisanzwe bifitanye amatati muri Politiki, USA yatsinzemo Iran, intsinzi yashimishije Perezida Joe Biden wagize ati “Wari umukino ukomeye.”

Ibi Bihugu byombi byahatanaga kwinjira muri 1/8 cy’imikino y’Igikombe cy’Isi, byagiye guhura buri wese avuga ko uyu mukino urenze ibya Football kubera guhangana gusanzwe kuba hagati y’ibi Bihugu mu bya politiki.

Ni umukino waranzwemo ishyaka ryinshi ku mpande zombi aho buri kipe yifuzaga intsinzi kugira ngo buri Gihugu cyereke ikindi ko no muri ruhago kikirusha.

Umukino warangiye Leta Zunze Ubumwe za America zitsinze Iran 1-0 cyatsinzwe na Pulisic usanzwe akinira ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza.

Iyi ntsinzi ikiboneka, byari ibyishimo muri Leta Zunze Ubumwe za America, Perezida Joe Biden yahise agaragaza ibyishimo bidasanzwe.

Amashusho yashyizwe hanze na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, amugaragaza ari mu kivunge cy’abantu benshi mu cyumba kigari, aho umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi muri White House, Bruce Reed akomanga kuri Joe Biden akamumenyesha ko USA itsinze Iran, Biden ahita amusubirishamo ati Twatsinze?

Biden ahita atambuka imbere y’imbaga akagira ati Yemwe yemwe yemwe, Leta Zunze Ubumwe za America itsinze Iran 1 ku busa, umukino urarangiye…USA USA USA. Wari umukino ukomeye.

Yakomeje avuga ko yari yavuganye n’umutoza ko bashobora kubikora, ati None barabikoze. Imana irabakunda.

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran, basanzwe bafitanye ibibazo bifite imizi kuva mu 1953 ubwo USA ikoresheje Ikigo cy’Ubutasi cya CIA yivangaga mu miyoborere y’uwari Minisitiri w’Intebe wa Iran, ohammad Mossadegh wahiritswe ku butegetsi nyuma yuko ashatse gutuma iki Gihugu cye kigira imbaraga mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli.

Mu 2013 nyuma y’imyaka 60 habayeho iri hirikwa ku butegetsi, iki Kigo cy’Ubutasi cya America cyemeye ko cyagize uruhare rukomeye muri iyi Coup d’Etat.

Ibibazo by’Ibihugu byombi byakomeje gututumba, ndetse bigenda bishotorana aho nko muri 2019 Iran yari yamenyesheje Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko yiteguye guhangana na yo mu ntambara ndetse ko icyo gihe ibirindiro byayo byose byari byatunzweho ibisasu bya kirimbuzi.

Uku gushotorana kwabayeho nyuma y’igitero cy’indege zitagira abapilote cyagabwe ku ku nganda z’amavuta za Saudi Arabia tariki 14 Nzeri 2019, USA ikavuga ko cyagabwe na Iran, ariko Ibihugu byombi bikaza gushinjanya iki gitero.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts