Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zongeye kwirahirwa

radiotv10by radiotv10
09/02/2022
in MU RWANDA
0
Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zongeye kwirahirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye kuvugwa imyato nyuma yo guhashya abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba bari bakambitse mu duce bari bahungiyemo ubwo bari bamaze kwirukanwa n’ubundi n’izi ngabo zifatanyije n’iza Mozambique.

Aba barwanyi bari baracumbitse mu duce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma nyuma y’uko byirukanywe n’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zibakuye mu birindiro byazo.

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique ziherutse gutangiza ibikorwa byo kwirukana ibi byihebe muri utu duce.

Muri ibi bikorwa byasanze izi nyeshyamba aho zari zarakambitse mu mirima ishashe y’imyumbati, zarashweho urufaya rw’amasasu n’ingabo z’u Rwanda, ziyoberwa ibibaye ari na bwo ibi byihebe byahise bikizwa n’amaguru mu gihe hari n’ibyahasize ubuzima.

Kuva ingabo z’u Rwanda zagera muri Mozambique, zirahiriwe na benshi kubera ibikorwa byo guhashya iyi mitwe y’iterabwoba yari yarazahaje abaturage bo muri Mozambique baravuye mu byabo.

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022 yagarutse ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Bihugu binyuranye, yavuze ko ibikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique bigeze kuri 85%.

Yagize ati “15% uduce duto tw’aba bantu basigaye, bahunze bajya mu bindi bice batari barimo ubu barabakurikirana kugira ngo naho bahasukure neza.”

Perezida Paul Kagame kandi yagarutse ku bikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda anavuga ko kurindira umutekano Abanyarwanda ari byo biza ku isonga, bityo ko abazahirahira kuwuhungabanya bazahura n’akaga gakomeye.

Perezida Kagame wavuze ko u Rwanda rufite abanyamwuga mu kurwana intambara, yavuze ko abazagerageza kurushozaho intambara, inzego z’umutekano z’u Rwanda zizabasanga aho bacaniye uwo muriro kuko u Rwanda ari ruto.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

Mu gihe cya vuba hazatangazwa ibyavuye mu iperereza ku ibura ry’Umusizi Bahati

Next Post

Umunyamakuru w’Umunyarwandakazi washimiwe akazi yakoze muri AFCON yishimiye kugaruka mu Rwanda

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru w’Umunyarwandakazi washimiwe akazi yakoze muri AFCON yishimiye kugaruka mu Rwanda

Umunyamakuru w’Umunyarwandakazi washimiwe akazi yakoze muri AFCON yishimiye kugaruka mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.