Mu gihe cya vuba hazatangazwa ibyavuye mu iperereza ku ibura ry’Umusizi Bahati

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB na Polisi y’u Rwanda baratangaza ko mu gihe cya vuba hazatangazwa ibyavuye mu iperereza ku ibura ry’Umusizi Bahati Innocent umaze umwaka yaraburiwe irengero.

Umuryango wa Bahati watangaje ko yaburiwe irengero tariki 07 Gashyantare 2021 ubwo yari yagiye mu mujyi wa Nyanza kubonana n’umuntu wamushakaga.

Izindi Nkuru

Abo mu muryango we kandi batangaza ko kuva icyo gihe biyambaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Station ya Busasamana bakarumenyesha ibura ry’uyu musizi.

Uyu muryango uvuga ko nyuma y’umwaka umwe uyu musizi abuze, bongeye kwiyambaza RIB ikababwira ko nta makuru mashya ndetse ko uru rwego rukomeje gukora iperereza.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye Ikinyamakuru Igihe ko uru rwego rwakiriye ikirego cy’ibura rya Bahati tariki 09 Gashyantare 2021.

Yagize ati Ndakeka mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri, raporo y’iperereza izaba yabonetse. Twazabagezaho icyo iperereza ryagezeho.”

Polisi y’u Rwanda itangaza ko yamenye amakuru iyahawe na RIB, ivuga ko mu iperereza ryakozwe hari amakuru atandukanye yagiye aboneka “azatangazwa mu gihe cya vuba.”

Kuva uyu musizi yabura, bamwe mu basanzwe muri iyi nganzo y’ubusizi, bagiye bavuga ko bifuza kumenya amakuru ya mugenzi wabo.

Junior Rumaga na we ukomeje kumenyekana mu mwuga w’ubusizi, avuga ko afata Bahati nka mukuru we mu busizi dore ko banabanaga mu nzu imwe.

Uyu musore wakunze kuvuga kuri mugenzi we Bahati, atangaza ko afite icyizere ko azaboneka kandi ari muzima.

Bahati Innocent azwi mu bisigo n’imivugo yagiye ikundwa ku mbuga nkoranyambaga aho yakundaga kwibanda ku mibereho isanzwe ya muntu ndetse n’urukundo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru