Nubwo watata wakohereza abana n’abakecuru?- P.Kagame avuga ku byo Uganda yashinjaga u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yagarutse ku birego Uganda yakunze gushinja u Rwanda ko rwoherezayo Abanyarwanda gutata ari na byo iki Gihugu cyashingiragaho kibafata kikabafunga, avuga ko ibi birego bidafite ishingiro kuko nubwo u Rwanda rwatata rutabikoresha abantu bose nk’abana n’abakecuru.

Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa Kabiri ubwo yagarukaga ku bibazo bimaze iminsi biri hagati y’u Rwanda na Uganda, avuga ko biri kugenda bikemuka nyuma y’aho Perezida Museveni yohereje intumwa yihariye ari we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’umuhungu we.

Izindi Nkuru

Perezida Kagame yatangaje ibi nyuma y’icyumweru kimwe umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wongeye ugafungurwa, avuga ko iki gikorwa kiri mu bimaze kugerwaho mu kuzahura umubano w’Ibihugu byombi.

Yagarutse ku byatumye uyu mupaka ufungwa birimo kuba Abanyarwanda benshi bari bakomeje kugirirwa nabi muri Uganda.

Ati “Abanyarwanda muri Uganda barahigwaga nk’uhiga inyamaswa, hakabaho ikintu kitwa ko Abanyarwanda bajyayo gutata ngo ni intasi. Ubundi ibyo byo gutata hari icyo mbiziho gito ariko gutata ukohereza Abanyarwanda bose abantu Magana igihumbi gutata, ukohereza n’abana n’abakecuru, ikiguzi cyabyo ntabwo nzi ko cyaba kingana n’ibyo waba ushaka utata. Waba uri umuginga ukabije.”

Perezida Kagame avuga ko ikibabaje ari uko Abanyarwanda bahigwaga muri Uganda ari n’Abaturage basanzwe batanafitanye ikibazo n’u Rwanda ariko “uwaba afitanye ikibazo n’u Rwanda we ntabwo bamufataga, we ntabwo yari intasi.”

Avuga ko akurikije bimwe azi mu bijyanye n’ubutasi, we aramutse yohereje Abanyarwanda gutata muri Uganda, yajyanayo abakunda kuvuga nabi u Rwanda aho kujyanayo abadafitanye ikibazo na kimwe n’u Rwanda.

Perezida Kagame avuga ko bagaragarije Uganda ko kuba iki Gihugu cyabana neza n’u Rwanda bifite inyungu kurusha kuba bashyigikira abaruhungabanya kuko na bo ubwabo ntacyo bazageraho.

Ati “Abo bose mujya mwumva baba ari abari hano baba ari abari hanze, niba bumvaga na bo nabibabwiye kenshi, nta kintu na kimwe bashobora kugera, icyo bageraho ni iminsi yabo gusa bagenda begera.”

Perezida Kagame avuga ko ibi babyumvikanyeho na Uganda, ikemera guhagarika ibi bikorwa byo gushyigikira abahungabanya u Rwanda ari na byo byatumye Umupaka wa Gatuna ufungurwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru