Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mozambique: Mu mirwano ingabo z’u Rwanda zishe inyeshyamba hafi ya Palma

radiotv10by radiotv10
23/07/2021
in MU RWANDA
0
Mozambique: Mu mirwano ingabo z’u Rwanda zishe inyeshyamba hafi ya Palma
Share on FacebookShare on Twitter

Abashinzwe umutekano muri Mozambique bavuga ko ingabo z’u Rwanda zoherejwe gufasha kurwanya abarwanyi bazahaje intara ya Cabo Delgado zishe abarwanyi babuza amahwemo abaturage b’iki gihugu.

Abasirikare n’abapolisi 1,000 b’u Rwanda boherejwe muri iyo ntara iri mu majyaruguru ya Mozambique aho abantu bagera ku 800,000 bavuye mu byabo abagera ku 3,000 bakicwa kuva mu 2017, benshi muri bo baciwe imitwe n’izo nyeshyamba.

Ingabo z’u Rwanda zageze muri iki gihugu tariki ya 9 y’uku kwezi kwa karindwi bisabwe na Mozambique, hanashingiwe “ku masezerano menshi” ibihugu byombi bifitanye, nk’uko leta y’u Rwanda yabitangaje.

Amakuru avuga ko abasirikare b’u Rwanda ubwo barimo bagenzura ishyamba riri hafi y’umujyi wa Palma muri iki cyumweru, basakiranye n’abo barwanyi bakarwana. Abashinzwe umutekano bavuga ko ingabo z’u Rwanda zabakurikiranye, zikica abagera kuri 30.

Mozambique itegereje ko umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Africa yo mu majyepfo, SADC, na wo uyoherereza ingabo zo kuyifasha guhashya izi nyeshyamba zimaze imyaka ine zimonogoza.

Abasirikare ba Portugal bo bahamaze igihe batoza ingabo za Mozambique, ariko biboneka ko zananiwe kwirangiriza ubwazo ikibazo cy’izi nyeshyamba zitwa al-Shabab.

Mbere, Mozambique yabanje kutemera kuba yafashwa n’ingabo z’amahanga, ihitamo gukoresha abacanshuro bigenga.

Ariko aba barwanyi bateye umujyi wa Palma n’umwigimbakirwa wayo wa Afungi – ahakorera umushinga Liquefied Natural Gas (LNG) wa miliyari $20 wa kompanyi Total yo mu Bufaransa abawukoreraga barahunga, bituma Mozambique ihindura umuvuno.

Mu ngabo 1,000 z’u Rwanda zoherejwe, izigera kuri 300 zoherejwe gucunga umutekano mu gace ka Afungi, nk’uko byatangajwe n’uruhande rw’u Rwanda ubwo izi ngabo zagendaga.

Inkuru ya BBC Gahuza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − nine =

Previous Post

Mugheni Kakule Fabrice, wakiniraga AFC Leopards yasinyiye AS Kigali

Next Post

APR FC mu makipe 10 yamaze kwemeza ko azitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup 2021

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
APR FC mu makipe 10 yamaze kwemeza ko azitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup 2021

APR FC mu makipe 10 yamaze kwemeza ko azitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup 2021

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.